spot_img

IMIKINO: AMAVUBI Y’ABARI N’ABATEGARUGORI ARATANA MU MITWE NA GHANA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu mu mupira w’amaguru yakoze imyitozo ya nyuma yitegura imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu bagore Women AFCON kizaba umwaka utaha aho igomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Ghana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo umutoza w’Amavubi y’abari n’abategarugori NYINAWUMUNTU Marie Grace yahamagaye abakinnyi bagera kuri 25 bagombaga gutangira umwiherero w’ikipe y’igihugu. Muri uyu mwiherero ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye imikino 2 ya gishuti mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza.

Imikino 2 ya gishuti u Rwanda rwakinnye rwahuye n’ikipe y’igihugu y’u Burundi nayo iri kwitegura guhura na Ethiopia mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Umukino wa mbere wabereye kuri stade y’akarere ka Bugesera warangiye u Burundi butsinze igitego 1-0 ariko mu mukino wa kabiri wabereye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Umukino urahuza u Rwanda na Ghana uraba kuri uyu wa gatatu saa 15:00 z’umugoroba, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium. Umukino wo kwishyura wo uzakinwa tariki 26 Nzeri 2023, ukazabera muri Ghana.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img