spot_img

IMIKINO: INTER MIAMI IKOMEJE GUHABWA URWAMENYO NYUMA YO GUTSINDWA IDAFITE MESSI

Mu rukerera rw’uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Atlanta United yanyagiraga ikipe ya Inter Miami ya Lionel Messi ibitego 5-2, ni umukino ariko Lionel Messi atagaragayemo kuko yari yaruhukijwe.

Lionel Messi yahise aba inkuru nyuma yaho ikipe abereye kapiteni yatsindwaga umukino wa mbere kuva yatangira kuyikinira muri Nyakanga 2023. Ni umukino wa shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika Major League Soccer wakinwaga.

Ikipe ya Atlanta United nyuma yo gutsinda umukino yatangiye kwishongora ku ikipe ya Inter Miami. Ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo Atlanta United yagize iti,”Tell ’em to bring the whole squad next time.” ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bagiraga bati;”Mubabwire ubutaha bazazane abakinnyi babo bose” ibi babishingiye ku kuba Inter Miami yakinnye idafite Lionel Messi.

Ubutumwa bwa Atlanta United FC kuri Inter Miami

Nyuma yo gutsinda uyu mukino kandi ikipe ya Atlanta United n’ubundi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yashyizeho ifoto ya pizza maze mu kuyitaka bashyiraho inyuguti ya L bagerageza kwerekana Lionel rimwe mu mazina ya Messi.

Pizza ya Atlanta United FC

Kuva Lionel Messi yagera muri Major League Soccer yazamuye urwego iyi shampiyona yarebwagaho cyane ko ari igihangange muri ruhago aho ariwe mukinnyi ufite ballon d’or nyinshi mu mateka ya ruhago aho yatwaye 7 ndetse ari guhatanira iya 8 izatangwa mu Ukwakira.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img