spot_img

IMYIDAGADURO: BRUCE MELODIE YATEGUJE IBIDASANZWE ABAKUNZI BE, IBINTU BIKOMEJE GUSHYIRWA KU RUNDI RWEGO

ITAHIWACU Bruce wamamaye nka Bruce Melodie umaze imyaka irenga 10 mu muziki nyarwanda akomeje guca uduhigo no gukora byinshi bitakozwe n’undi muhanzi w’umunyarwanda wese. Kuri ubu aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Shaggy.

Biravugwa ko Bruce Melodie wo mu Rwanda n’icyamamare Shaggy bakoranye indirimbo. Aba bombi ngo bakaba barasubiyemo indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Funga Mancho” yasohotse tariki ya 18 Ugushyingo 2022 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa YouTube.

Amakuru ahari avuga ko n’amashusho y’iyi ndirimbo yaba yaramaze gutunganywa, igisigaye akaba ari ugusohoka gusa ikerekwa abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ibi byose binatizwa umurindi n’amashusho umuhanzi Bruce Melodie yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram anandikaho amagambo agira ati,”Fam expect the unexpected” ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda yagiraga ati,”Muryango, mwitege ibirenze/ibidasanzwe/ibihambaye.” Muri aya mashusho kandi humvikanamo indirimbo “Funga Macho” gusa irimo amagambo y’icyongereza atari mu ndirimbo nyayo.

Uyu shaggy ni umuhanzi w’imyaka 54 y’amavuko ukomoka muri Jamaica wamenyekanye byumwihariko mu myaka yashize. Shaggy yamenyekanye mu ndirimbo zirimo It wasn’t me yo muri 2000, Angel yo muri 2000, Hey Sexy Lady, Bombastic, church Heathen, Strength of a woman n’izindi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img