Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru ikomeje imyitozo aho iri kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2024 kikazabera muri Maroc. Amavubi y’abari n’abategarugori akaba agomba guhangana n’ikipe y’igihugu ya Ghana.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza Amavubi y’abari n’abategarugori akaba yamaze gushyirirwaho imikino 2 ya gishuti aho agomba gukina n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mikino ibiri. Iyi mikino ikaba izakinwa tariki ya 15 Nzeri 2023 saa 15:00 z’amanywa kuri stade ya Bugeserta hanyuma undi mukino ukinwe tariki ya 16 Nzeri 2023 saa 19:00 z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.
Amavubi si yo yonyine azungukira muri iyi mikino ibiri kuko n’ikipe y’igihugu y’u Burundi iri kwitegura ikipe y’igihugu ya Ethiopia birumvikana ko nayo bizayifasha mu kwitegura imikino yayo.
Amavubi azahura na Ghana mu mukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki ya 20 Nzeri hanyuma umukino wo kwishyura ubere muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023. Umwiherero w’Amavubi ukaba waratangiye kuri iki cyumweru ukaba uyobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu NYINAWUMUNTU Marie Grace.