Indirimbo “Enjoy” y’abahanzi bo muri Tanzania Juma Jux afatanyije na Diamond Platinumz yarimaze kurebwa n’abarenga miliyoni 12 ku rubuga rwa YouTube yamaze gusibwa kuri uru rubuga. Iyi ndirimbo ikaba yasibwe kuko hari injyana yakoresheje bitasabiwe uburenganzira (Copyright).
Amategeko n’amabwiriza agenga YouTube avuga ko bitemewe kwiyitirira igihangano cy’undi muntu. Iri niryo tegeko bivugwa ko indirimbo “Enjoy” yarenzeho bigatuma isibwa kuri uru rubuga. Mu mashusho y’iyi ndirimbo ntakibazo kirimo ahubwo ikibazo kiri mu majwi.
Umuhanzi wo muri DR Congo bita Sapologuano Odenumz ahamya neza ko ariwe wagize uruhare mu gutuma iyi ndirimbo ya Jux na Diamond isibwa kuri YouTube, aho avuga ko hari injyana ye yakoreshejwe muri iyi ndirimbo kandi atabitangiye uburenganzira.
Odenumz aganira n’igitangazamakuru cyo muri Tanzania yavuze ko yageregeje kwandikira umuhanzi Juma Jux amusaba ko bakumvikana kuko yamwibye injyana (melody) gusa ngo Jux ntiyigeze amusubiza. Yakomeje agira ati,”Ni nge wareze indirimbo ‘Enjoy’ kuko ari injyana y’indirimbo yange yitwa ‘I found Love’, iyi ndirimbo nayireze (Report) igisohoka gusa kuri ubu nibwo nasubijwe bahita banayihagarika.”
Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko yatengushywe no kumva indirimbo ye yahinduwemo “Enjoy” mu magambo ye ati,”Diamond na Jux ntegereje ko hari icyo bambwira. Nge icyo nshaka ni ukwishyurwa kuko gukora indirimbo ni umurimo uba watuvunnye kandi turacyari bato. Ndakeka bagomba kugira icyo babikoraho kuko iyi ndirimbo nabo yabatwaye imbaraga nyinshi.”
Uyu musore Odenumz yasoje yibutsa Jux na Diamond ko ari mu gihugu cya DR Congo. Ugerageje kumva indirimbo “I Found Love” ya Odenumz koko wumva ko ifitanye isano ya bugufi n’indirimbo “Enjoy” ya Jux na Diamond.