spot_img

AMAKURU: UMUNSI NGARUKAMWAKA AHO IBYIYUMVIRO BY’ABANYESHURI BIBA BIRI MU MABOKO YA NESA

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini n’amashuri abanza n’ayisumbuye NESA (National Examination and School Inspection Authority) cyatangaje amanota y’ibizamini bya Leta y’abanyeshuri barangije amashuri abanza (Primaire) n’abarangije ikiciro rusange (Tronc commun).

Mbere yo gusohora amanota NESA ikaba yibukije abakoze ibizamini n’abanyarwanda muri rusange uko amanota y’ibi bizamini abarwa.

Mu mashuri abanza: igiteranyo kinini gishoboka ni amanota 30, bakora ibizamini 5 birimo Ikinyarwanda, icyongereza, imibare, Inyigisho z’imboneza mubano n’iyobokamana (Social Studies), n’Ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse (Elementary, Science & Technology) ubwo bivuze ko uwatsinze buri somo neza aba yarigizemo amanota 6 ahabwa agaciro k’inyuguti A, aya ni amanota abarirwa hagati ya 70-100%, uwagize amanota ya kabiri aba yagize 5 ahwanye n’inyuguti B, aya yo ari hagati 65-69%, hakurikiraho uwagize 4 ahwanye n’inyuguti C, uyu we aba ari hagati ya 60-64%, hakurikiraho uwagize 3 ahwanye n’inyuguti D, uyu we aba yagize amanota ari hagati ya 50-59%, hagakurikiraho uwagize 2 ahwanye n’inyuguti E, uyu aba yagize amanota ari hagati ya 40-49%, hakurikiraho uwagize 1 rihwanye n’inyuguti S, uyu aba yagize amanota ari hagati ya 20-39% naho uwanyuma aba yagize amanota 0 ahwanye n’inyuguti F, uyu we aba yagize amanota ari hagati ya 0-19%.

Ibi bisobanura neza ko nubwo umunyeshuri yagira amanota 6 muri buri somo, akagira amanota 30 nk’igiteranyo, abarwa nk’uwujuje gusa ntibiba bivuze ko yabonye 100% muri buri somo, ari naho bahera bahitamo uwabaye uwa mbere mu gihugu.

Mu kiciro rusange: Aha naho ntaho bitaniye no mu mashuri abanza mu kubara amanota, itandukaniro gusa ni uko ho bakora amasomo 9 arimo Imibare, Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi bw’isi, Amateka n’Ihangamurimo. Ibi bituma igiteranyo kinini gishoboka ari amanota 54, bivuze ko uwagize amanota 6 muri buri somo aba afite igiteranyo cy’amanota 54.

Mu gutangaza aya manota Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu barangije amashuri abanza bakoze ibizamini bya Leta ari 201,679; bakaba baratsinze ku kigero cya 91% aho abahungu batsinze ari 55.29% naho abakobwa bakaba 44.71%. Mu kiciro rusange ho hakoze abanyeshuri 131,051 batsinda ku kigero cya 86%, abahungu batsinze ni 44.52% naho abakobwa ni 54.97%.

Abanyeshuri bahize abandi mu kiciro rusanze ku mwanya wa mbere ni UMUTONIWASE Kelia wigaga muri Fawe Girls School Gasabo, akurikirwa na IHIMBAZWE NIYIKORA Kevine wigaga muri Lycee Notre-Dame de Citeaux, akurikirwa na NIYUBAHWE UWACU Annick wigaga muri Manaranyundo Girls School, akurikirwa na GANZA RWABUHAMA Danny Mike wigaga muri Ecole des Sciences Byimana hanyuma MUNYENTWALI Kevin aba uwa gatanu akaba yigaga muri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro.

Amanota akaba yasohotse ahagana saa tanu za mu gitondo zo kuri uyu wa kabiri, kureba amanota bikaba bica kuri uyu muyoboro ukurikira (link): https://www.sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img