spot_img

IMYIDAGADURO: NYAMBO YANYOMOJE IBY’URUKUNDO RWE N’UMUHANZI MALANI MANZI

Muri iyi minsi ibiri ya nyuma y’icyumweru (Weekend) nibwo hatangiye guhwihwiswa amakuru ko NYAMBO Jesca wamamaye nka Miss Nyambo muri sinema nyarwanda yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Malani MANZI ukiri kuzamuka nyamara ibi Nyambo yabihakanye y’ivuye inyuma.

Umuhanzi Malani MANZI na Miss Nyambo muri BK Arena

Ikinyamakuru Inyarwanda cya hano mu Rwanda cyanditse inkuru kivuga ko Nyambo na Malani MANZI baba bari mu rukundo cyane ko bakomeje kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi, aho umwe ari n’undi ntahatangwa. Ni nyuma yaho aba bombi bagaragaye bari kumwe muri BK Arena ku mukino wa Basketball wahuzaga ikipe ya APR BBC na REG BBC.

Bikomeza guhwihwiswa ko Nyambo na Malani MANZI mu buzima busanzwe ari nshuti gusa ngo ubushuti bushobora kuba bwaravuyemo ikindi kintu, kuri ubu bakaba bari mu rukundo rw’ibanga. Ibi byakabaye byaravuzweho rumwe nk’uko ibimenyetso bibigaragaza gusa nanone bisanzwe bizwi ko Nyambo afite umukunzi we w’umunyamideli uzwi ku izina rya Derrick, ibi bihita bitera urujijo.

Umunyamideli Derrick usanzwe ari umukunzi wa Miss Nyambo

Mu kwanga amazimwe, Miss Nyambo yahise ajya ku rubuga rwa Instagram ahasanzwe hanyuzwa ubutumwa bugezweho (Story) maze ashyiraho ifoto y’umukunzi we Derrick yandikaho ati,” My love” bishatse kuvuga ngo “Umukunzi wange”,akurikizaho amashusho aba bombi bagiye i Huye kuri stade mpuzamahanga y’aka karere kureba umukino u Rwanda rwanganyijemo igitego 1-1 n’ikipe y’igihugu ya Senegal mu mikino yo gushaka itikipe y’igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru kizaba umwaka utaha, ubundi asoza ashyiraho ifoto y’inkuru iri ku kinyamakuru Inyarwanda yandikaho ati,”Fake News” bishatse kuvuga ngo “Amakuru y’ibinyoma” yavugaga inkuru ye na Malani MANZI.

Miss Nyambo yanyomoje ibimuvugwaho we na Malani MANZI

Miss Nyambo ntagihe kinini amaze muri sinema gusa yatangiye gutwara ibihembo birimo igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime mu bagore cy’umwaka ushize mu bihembo bya The Choice Awards bitangwa na Isibo TV byatanzwe tariki ya 30 Mata 2023. Agaragara muri filime zitandukanye zirimo My Heart, The Message inyura kuri channel ye ya YouTube n’izindi.

Miss Nyambo umenyerewe muri sinema nyarwanda

Malani MANZI we ni umuhanzi ukizamuka kuko n’iyo usuye channel ye ya YouTube usangaho indirimo 3 gusa ndetse iya mbere ari Amour yasohotse mu mezi 6 ashize, Twibuke twiyubaka imaze amezi 4 na Nuyu iheruka gusohoka mu minsi 11 ishize, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 40 akaba ari nayo aheruka gusohora.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img