spot_img

IMIKINO: UMUTOZA W’UBUDAGE YAJUGUNYWE HANZE Y’IMIRYANGO, NIWE MUTOZA WA MBERE WIRUKANYWE

Mu gihe ikipe y’igihugu y’Ubudage yatwaraga igikombe k’isi mu mukino wa basketball, mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu bandikaga ibaruwa isezerera umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Hansi Flick.

Umutoza w’umudage Hansi Flick

Hansi Flick w’imyaka 58 yari yafashe ikipe y’igihugu y’Ubudage muri Kanama 2021 nyuma yo kuva mu ikipe ya Bayern Munich. Uyu mugabo kuva yagera mu ikipe y’igihugu ntabwo yigeze ahirwa nka Joackim Low yarasimbuye kuri uyu mwanya. Mu mikino 25 yatoje yatsinzemo imikino 12 gusa.

Hansi Flick nk’umutoza w’Ubudage yananiwe kurenza iyi kipe amatsinda y’igikombe k’isi cya 2022, ibi byamugabanyirije amanota. Mu mikino 5 iheruka Ubudage bwatsinzwemo imikino 4 byumwihariko ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu ubwo ikipe y’igihugu y’Ubuyapani yanyagiraga Ubudage ibitego 4-1. Nyuma y’uyu mukino Flick yari yavuze ko atengushywe bitewe n’ibyavuye mu mukino ariko ahamya ko bidakuraho ko ariwe mutoza ukwiye w’ikipe y’igihugu y’Ubudage.

Yakomeje agira ati,”Gusa ibintu bishobora guhinduka ni uko umupira w’amaguru uteye” ari nako byaje kugenda kuko yamaze gukurwa kuri uyu mwanya. Kuva uyu mwanya wo gutoza ikipe y’igihugu y’Ubudage washyirwaho mu 1926, Hansi Flick abaye umutoza wa mbere wirukanywe mu mateka.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage Bernd Neuenorf avuga ko akanama kabyumvikanyeho ko ikipe y’igihugu y’Ubudage ikeneye imbaraga nshya nyuma yo gutsindwa n’Ubuyapani. Ikiyongeraho igikombe k’ibihugu by’Iburayi cya Euro kizaba umwaka utaha wa 2024 kizabera mu Budage. Perezida Neuenorf yakomeje agira ati,”Tugomba kujya mu gikombe cy’Uburayi mu mpeshyi y’umwaka utaha, rero dukeneye ikizere n’ishyaka mu gihugu bigirirwa ikipe yacu. Iki ni kimwe mu byemezo byangoye gufata kuko nubaha Hansi Flick n’abatoza bamwungiriza haba mu kazi kabo no mu buzima busanzwe. Insinzi niyo ya mbere ku ishyirahamwe ari nayo mpamvu twafashe uyu mwanzuro.”

Hansi Flick yirukananywe n’abatoza bamwungirizaga Marcus Sorg na Danny Rohl. Flick kandi nawe yari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’Ubudage kuva muri 2006-2014, yari umwungiriza wa Joackim Low.

N’ubwo mu ikipe y’igihugu bitamuhiriye gusa mu gihe Hansi Flick yatozaga Bayern Munich kuva muri 2019 kugeza muri Kamena 2021 yatoje imikino 86 atsindamo 70, yatwayemo shampiyona yo mu Budage Bundesliga ishuro 3, atwara igikombe k’igihgu, atwara na UEFA Champions League.

Umugabo w’imyaka 63 y’amavuko, wari rutahizamu w’umudage, wanatoje ikipe y’igihugu y’Ubudage kuva muri 2000-2004 Rudi Voller niwe wahawe ikipe by’agateganyo, akaba azungirizwa n’abarimo Hannes Wolf na Sandro Wagner.

Rudi Voller wabaye uhawe ikipe y’igihugu y’Ubudage

Mu batekerezwa guhabwa akazi ko gutoza iyi kipe harimo Julian Nagelsmann w’imyaka 38 uherutse gutandukana na Bayern Munich kuri ubu akaba ntakazi afite, umutoza wa Liverpool Juegen Klopp ndetse n’umugabo ukomoka muri Austria watozaga ikipe ya Eintracht Frankfurt Oliver Glasner nawe ari guhwihwiswa.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img