spot_img

IMIKINO: U RWANDA RWAGARITSWE MU MUKINO WA MBERE W’IGIKOMBE CY’AFURIKA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa volleyball iherereye mu Misiri mu gikombe cy’Afurika. Kuri uyu munsi nibwo umukino wa mbere w’u Rwanda wakinnwe maze rukubitwa amaseti 3-0.

U Rwanda rwisanze mu itsinda D aho rurikumwe na Maroc, Senegal na Gambia. Mu mukino wa mbere u Rwanda rukaba rwakinnye na Maroc, ni umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze amaseti 3-0 (25-17, 25-18, 26-24).

Muri uyu mukino, umutoza w’u Rwanda Paulo de Tarso wari wanaherekejwe na nyina umubyara kuva iwabo muri Brazil yagerageje gukoresha amayeri yose ashoboka ariko biranga. Mu mayeri yakoreshaga harimo nko gusimbuza abakinnyi no kubahindurira imyanya, hari nkaho kapiteni DUSENGE Wicklif yakinaga yatakira imbere (outside hitter) ubwo yabaga anari muri reception cyangwa agakina yatakira inyuma (opposite). Gusa ntacyo byamariye u Rwanda n’ubundi byarangiye rutsinzwe.

U Rwanda ruri no mu isura nshya kuko higanjemo abakiri bato ruraza gukina umukino wa kabiri wo mu matsinda kuri uyu wa kabiri aho ruratana mu mitwe na Gambia saa 11:00 za hano i Kigali.

Mu yindi mikino yakinwaga kuri uyu wa mbere; mu itsinda rya B ikipe y’igihugu ya Chad yatsinze Tanzania amaseti 3-0 (25-19, 33-31, 25-23) naho Tunisia inaheruka kwegukana iki gikombe itsinda Mali iyirusha cyane amaseti 3-0 (25-08, 25-14, 25-7).

Mu itsinda C: Libya yatsinze Ghana amaseti 3-1(25-23, 18-25, 25-15, 25-20) naho Cameroon itsinda Kenya amaseti 3-1(25-22, 25-20, 24-26, 25-17). Mu itsinda D, ni umukino w’u Rwanda wakinnwe naho mu itsinda A ririmo Misiri, Algeria n’Uburundi ntabwo bakinnye kuri uyu munsi, gusa kuri iki cyumweru ubwo irushanwa ryafungurwaga Misiri iri mu rugo yitwaye neza itsinda Uburundi amaseti 3-0 (25-11, 25-8, 25-10)25-11, 25-8, 25-10).

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img