spot_img

AMAKURU: YOOO! DORE INKURU Y’AGAHINDA KU BAKUNZI BA SINEMA NYARWANDA

Amazina ye nyakuri ni NYAKUBYARA Marie Chantal gusa yamenyekanye muri sinema nka Nyiramana muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko.

Nyiramana yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2023 azize uburwayi yaramaranye igihe.

Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri ‘Seburikoko’

Mu butumwa NIYITEGEKA Gratien uzwi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava waninjije Nyiramana muri filime ya Seburikoko, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa instagram yagize ati,”Usurwa wemezaga ko ubwo wamenye indwara uzakira, none biranze kuko isengesho siryo rihindura integanyo z’uriturirwa (Nyagasani) RIP NYAKUBYARA M Chantal (Nyiramana), abambaza ko ari film si yo yatabarutse! Mudutabare!”

Uretse Seburikoko, Nyiramana yagaragaye mu zindi filime harimo ‘i Kigali si ikigoma’, ‘Zirara zishya’, ‘Ndamahe ndiyaminiya’ yakinnye yitwa Hwinini n’izindi.

Nyiramana wakinaga muri Seburikoko nk’inshoreke ya  Rulinda aho baba baranabyaranye, akaba yatabarutse asize abana babiri mu buzima busanzwe.

Jay Polly yitabye Imana tariki 2 Nzeri 2022

Dusubiye ahahise, ku itariki nk’iyi muri 2021 nibwo umuraperi akaba n’igihangange muri muzika nyarwanda TUYISHIME Joshua wamenyekanye nka Jay Polly nawe yitabye Imana.

Check out other tags:

Most Popular Articles