Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Curtis James Jackson III wamenyekanye nka 50 Cent w’imyaka 48 yarezwe n’umufana we amuziza kumutera indangururamajwi (microphone) ikamukoremetsa.
Kuva tariki 21 Nyakanga 2023 umuhanzi 50 ari mu bitaramo bizenguruka isi yise Final Lap, ibi bitaramo bikaba bizarangira tariki ya 14 Ukuboza 2023 ndetse 50 Cent watangiye umuziki mu 1996 yavuze ko iyi ariyo tour yanyuma ari gukora.
Tariki 30 Kanama 2023 ubwo 50 Cent yari muri Cryto.com Arena mu mugi wa Los Angeles ni muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri ubi bitaramo bye, yahawe indangururamajwi (micro) agiye kuririmba ariko yanga gukora ahita ayitera mu bafana ariko byoroheje, yahise ahabwa indi micro ya kabiri ariko nayo yanga kuvuga, uyu muhanzi yahise ayitera mu bafana n’umujinya ndetse n’imbagaraga, ku bw’imyaku iyi micro yakubise umufana umwe mu bari bitabiriye maze arakomereka ku mutwe.
Nyuma y’igitaramo amashusho y’uyu mufana wakomerekejwe na 50 Cent yasakajwe hose ku mbugankoranyambaga ndetse uyu mufana yahise ajya gutanga ikirego kuri police ya Los Angeles ngo arenganurwe.
Umunyamategeko wa 50 Cent Scott Leemon yagize icyo abivugaho agira ati, “Mureke dusobanure ibintu neza, nk’uko nabisobanuriye Police ya Los Angeles ntabwo umukiriya wange Curtis (yavugaga 50 Cent) yigeze agambirira kugira uwo atera micro bityo rero abavuga ibindi nta bimenyetso bafite kandi ntamakuru bafite.”
Police ya Los Angeles yo ibijyanye n’iki kirego ntabyinshi yigeze ibitangazaho.
50 Cent ateye umufana micro nyuma y’uko undi muraperikazi Cardi B nawe yaraherutse kubikora, iki gihe umufana yaramumennyeho inzoga ari ku rubyiniro.