spot_img

IMYIDAGADURO: PRINCE KID NA MISS ELISSA BAKOZE UBUKWE

Nyuma y’uko ISHIMWE KAGAME Dieudonne wamamaye nka Prince Kid na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Miss IRADUKUNDA Elissa basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore tariki ya 2 Werurwe 2023, kuri uyu wa kane tariki 31 Kanama 2023 habaye imihango yo gusaba no gukwa.

Uhereye ibumoso: Umukwe (Prince Kid) n’umugeni (Miss Elissa) bari baberewe

Byari ibyishimo n’akanyamuneza ku bari bitabiriye ibi birori ubwo Prince Kid yasabaga, akanakwa Miss Elissa, ni ibirori byabereye muri busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga.

 

Abanyabigwi mu ndirimbo zuje ubuhanga Masamba Intore na Mariya Yohana nibo baririmbiye umugeni (Miss Elissa) ubwo yasanganiraga umugabo we Prince Kid ni ibizwi mu muco nyarwanda nko gusohora umugeni. Umushyushyarugamba w’ibi birori yari Basile UWIMANA.

Masamba intore yaririmbiye abageni

MUSHYOMA Joseph washinze ikigo gitegura ibitaramo cya East African Promoters (EAP) niwe wari umubyeyi wa Prince Kid muri batisimu (Parrain). Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo umuhanzi Platini P, Miss IRADUKUNDA Lilliane, Miss NIMWIZA Meghan, INGABIRE Marie Immaculée, Umuvugizi wungirije mu ngabo z’u Rwanda (RDF) Lt Col. Simon KABERA, Umushabitsi Kate BASHABE n’abandi.

Umushabitsi Kate BASHABE ni umwe mu baje gushyigikira Miss Elissa na Prince Kid

Nyuma yo gusaba no gukwa biteganywa ko gusezerana imbere y’Imana bizakorwa tariki ya 1 Nzeri 2023, bikabera i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img