Miss Elissa IRADUKUNDA wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 yabanje kubatizwa mu gihe habura amasaha make ngo habeho imihango yo gusaba no gukwa y’ubukwe bwe na ISHIMWE KAGAME Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid.
Ku munsi wo ku cyumweru nibwo Miss Elissa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka “Bridal shower”
Aba bombi bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 2 Werurwe 2023. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeri nibwo aba bombi baraza gukora imihango y’ubukwe irimo gusaba no gukwa.
Kuri uyu wa kane Miss Elissa aherekejwe na Prince Kid bagiye kurushinga yabatijwe na Reverend Pasiteri Alain NUMA wo mu rusengero rwa Shiloh Prayer Mountain Church. Uyu mubatizo wa Miss Elissa ukaba wabereye muri Kigali View Hotel i Nyamirambo.