Umwe mu mikino iba itegerejwe na benshi hano mu Rwanda ni umukino bakunze kwita uw’umutekano. Uyu ni umukino uhuza ikipe ya gisirikare (RDF) APR FC n’ikipe ya giporisi (RNP) Police FC.
Muri uyu mwaka w’imikino amakipe yombi yongeye gukinisha abanyamahanga nyuma yo kumara imyaka akinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa. Ibirenze ibyo, aya makipe yombi yariyubatse ku buryo ari umukino warutegerejwe n’abantu benshi.
Wari umunsi wa kabiri wa shampiyona gusa ari umukino wa mbere ku ikipe ya APR FC kuko umunsi wa mbere wabaye iyi kipe iri gukina imikino nyafurika ya CAF Champions League naho kuri Police FC wari umukino wa kabiri, mu mukino wa mbere ikipe ya Police FC yatsinze ikipe ya Sunrise ibitego 2-0 n’ubwo umutoza wayo MASHAMI Vincent atari yatoje uyu mukino kuko yari yaherekeje umufasha we wari wakoze impanuka.
Mbere y’umukino habanje gutambutswa ubutumwa bwa Police y’u Rwanda bumaze igihe bwa “Gerayo amahoro” Umuvugizi wa police y’u Rwanda CP John Bosco KABERA na Brigadier General Ronald RWIVANGA umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda bari mu bitabiriye umukino.
Ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Police FC kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino watangiye saa 18:00 z’umugoroba uyoborwa n’abasifuzi NIZEYIMANA Is’haq wari mu kibuga hagati, BWIRIZA Raymond na NDAYISABA Saidi Hamisi bari ku ruhande naho AKINGENEYE Ichamu ari umusifuzi wa kane.
Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC yari yabanje mu kibuga umuzamu NDZILA Pavelh, kapiteni OMBORENGA Fitina yugarira ku ruhande rw’iburyo, ISHIMWE Christian yugarira ku ruhande rw’ibumoso, BUREGEYA Prince na BANGA Bindjeme II bari mu mutima w’ubwugarizi, Taddeo LWANGA, SHAIBOUB Ali Abdalrahman na KWITONDA Alain Baka bari mu kibuga hagati naho MUGISHA Gilbert, NIYIBIZI Ramadhan na NSHUTI Innocent bashakira APR FC ibitego.
Ku ruhande rwa Police FC umutoza MASHAMI Vincent yabanje mu izamu RUKUNDO Onesme, SHAMI SIBOMANA Carnot yugarira ku ruhande rw’iburyo, RUTANGA Eric yugarira ku ruhande rw’ibumoso, KWITONDA Ally na NDIZEYE Samuel bari mu mutima w’ubwugarizi, NSABIMANA Eric (Zidane), BIGIRIMANA Abedi na HAKIZIMANA Muhadjili bari mu kibuga hagati naho MUGISHA Didier, kapiteni NSHUTI Dominique Savio na CHUKWUMA Odili bashakira ibitego ikipe ya Police FC.
Umukino watangiye amakipe yombi agerageza gukina neza gusa ikipe ya APR FC ariyo yiharira umupira cyane. Byasabye ko ku munota wa 39 umunyasudani ukinira ikipe ya APR FC SHAIBOUB Ali Abdalrahman atera ishoti rikomeye ku mupira yarahawe na ISHIMWE Christian uvuye mu ruhande rw’ibumoso, ni umupira yateye ari inyuma y’ikibuga cy’umuzamu maze RUKUNDO Onesme, umuzamu w’ikipe ya Police FC ntiyamenya aho umupira unyuze, igitego cya mbere ku ruhande rw’ikipe ya APR FC kiba kirabonetse.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bw’ikipe ya Police FC. Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yagerageje kwishyura gusa birananirana, ikipe ya APR FC nayo igerageza uko yabona igitego cya kabiri gusa nabyo birananirana, umukino uza kurangira ikipe ya APR FC yegukanye amanota 3 nyuma yo gutsinda igitego 1-0. Ku mpande zombi amakipe yose yagaragaje umukino mwiza ndetse benshi bahamije ko uyu mwaka w’imikino utazaba woroshye.
Ikipe ya APR FC ikomeje gushobora cyane ikipe ya Police FC kuko isa nk’iyabigize nk’ibisanzwe, ibi bigaragazwa n’imibare hagati y’aya makipe: mu mikino 10 aya makipe aheruka gukina n’uwo kuri uyu wa mbere urimo; ikipe ya APR FC yatsinze imikino 7, banganya 2 naho ikipe ya Police FC itsinda umukino 1 gusa.
Undi mukino wakinwaga kuri uyu wa mbere, waberaga kuri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye, ikipe y’Amagaju yazamutse mu kiciro cya mbere yakira ikipe ya Etincelle. Uyu mukino warangiye ikipe y’Amagaju ibyitwayemo neza maze itsinda ibitego 2-0, byatumye igira amanota 4/6 kuko ku munsi wa mbere yanganyije na Mukura VS&L. Ni intangiriro nziza ku ikipe y’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe.