spot_img

VOLLEYBALL: UMUTOZA YATANGAJE ABAKINNYI AZAJYANA MU GIKOMBE CY’AFURIKA

Kuva tariki 1-15 Nzeri 2023 mu murwa mukuru wa Misiri Cairo hategerejwe kubera imikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa volleyball mu bagabo CAVB Nations Championship 2023.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo nayo iri mu makipe azitabira iki gikombe cy’Afurika. Umutoza w’iyi kipe ukomoka muri Brazil Paulo de Tarso, umwungiriza we Yakan Guma Laurence n’umwungiriza wa kabiri NTAWANGUNDI Dominique bamaze kwemeza abakinnyi 14 bazifashishwa muri iyi mikino.

Abakinnyi bazifashishwa bari bamaze iminsi bari mu mwiherero bitegura iyi mikino. Abakinnyi bagomba guhagararira Rwanda bayobowe ku ruhembe na kapiteni DUSENGE Wicklif (Hitter, Gisagara VC), MUVARA Ronald (Central, Gisagara VC), NSABIMANA MAHORO Yvan (Passeur, REG VC), KANAMUGIRE Prince (Central, APR VC), RWIGEMA Simon (Libero, REG VC), IRAKOZE Alain (Libero, Police VC), GATSINZI Venuste (Hitter, APR VC), TWAGIRAYEZU Emmy (Central, REG VC), KWIZERA Eric (Hitter, Police VC), NIYONSHIMA Samuel (Hitter, Gisagara VC), NDAHAYO Dieu Est La (Hitter, Gisagara VC), GISUBIZO Merci (Hitter, APR VC), NTANTETERI Ivan Crispin (Passeur, Police VC) na SIBOMANA Placide bakunze kwita Madison ukina hagati (Central) akaba akinira ikipe ya Police VC.

Kapiteni DUSENGE Wicklif usanzwe ukinira Gisagara VC uzaba uyoboye bagenzi be

Ni ikipe iri mu isura nshya kuko amazina menshi ntiyaramenyerewe mu ikipe y’igihugu. Ni abakinnyi batarenze 5 bari muri iyi kipe y’abakinnyi 14 bagaragaye mu gikombe cy’Afurika giheruka kuba muri 2021, birumvikana ko ari amaraso mashya mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amaboko wa volleyball.

Igikombe giheruka cyakiniwe mu Rwanda muri BK Arena hari muri 2021, icyo gihe ikipe y’igihugu ya Tunisia niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’igihugu ya Cameroon ku mukino wa nyuma naho u Rwanda rwabaye urwa 6 icyo gihe.

Ikipe y’abagabo igiye muri iyi mikino nyuma yaho ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori nayo ikubutse muri Cameroon mu gikombe cy’Afurika ndetse yitwaye neza yegukana umwanya wa 4, yari yajyanye n’umutoza Paulo de Tarso n’ubundi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img