Nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda yakomereje mu Budage mu ikipe ya Bayern München.
Aya makuru yahwihwishwe kenshi nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ya 1 Werurwe 2023 avuze ko nyuma ya Arsenal na PSG hari ikipe ya 3 bari mu biganiro ndetse bashobora kugira imikoranire mu gihe cya vuba.
Binyuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB u Rwanda rukaba rwasinyanye amasezerano na Bayern München binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Mu bikubiye mu mikoranire ya Visit Rwanda na Bayern München ni ukumenyekanisha u Rwanda ndetse ngo iyi kipe igakorana na minisiteri ya siporo mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda harimo nko kuhashinga ishuri ry’umupira rifasha kuzamura abakiri bato yaba abakobwa n’abahungu no gutanga amahugurwa ku batoza.
Visit Rwanda ikazakorana na Bayern München mu gihe k’imyaka itanu ubwo ni ukugera muri 2028, bikavugwa ko Visit Rwanda izajya yishyura Bayern München agera kuri miliyoni €5 (euros) ku mwaka umwe ubwo ni arenga miliyari 5 z’amanyarwanda. Aya mafaranga n’iyo avugwa kuko Visit Rwanda izaba iri mu baterankunga bakuru ba Bayern München abitwa “Platinum Sponsors” kandi miliyoni zavuzwe haruguru niyo mafaranga make asabwa na Bayern München ngo ube umuterankunga w’imena.
Ntabwo Visit Rwanda izagaragara ku mwambaro wa Bayern München nk’uko kuri Arsenal bimeze ahubwo izajya inyuzwa muri Stade ya Bayern München ya Allianz Arena nk’uko abandi baterankunga bahanyuzwa.
Bayern München yarisanzwe ifite abaterankunga b’imena “Platinum Sponsors” 9, bivuze ko Visit Rwanda iraza kuba ari iya 10.
Bayern München ni ikipe yashinzwe mu 1900, kuri ubu ikaba imaze gutwara ibikombe bigera kuri 84 harimo shampiyona y’igihugu y’Ubudage Bundesliga imaze gutwara inshuro 33 harimo inshuri 11 zikurikirana ubwo ni ukuva muri 2013 na UEFA Champions League 6.