Perezida w’ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru muri Espagne RFEF Luis Rubiales, mu birori byo gutanga igikombe k’isi cy’abari n’abategarugori cyaberaga muri Sydney muri Australia, yagaragaye asoma ku munwa umukinnyi wa Espagne Jennifer Hermoso. Ibi ntibyafashwe neza ndetse na Hermoso ubwe ntiyabyishimiye.
Ibi Luis Rubiales yakoze byatumye asabwa kwegura ku mwanya wa perezida wa RFEF (Royal Spanish Football Federation) gusa arinangira. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryo ryamaze gufatira ibihano uyu mugabo birimo kutagaragara mu bikorwa bya ruhago mu gihe k’iminsi 90 ndetse no kutegera aho Jennifer Hermoso ari cyangwa se ngo amuvugishe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri Espagne La Liga ubwo ikipe ya FC Sevilla yakiraga ikipe ya Girona yaje yambaye imipira yanditseho iti,”#SeAcabo” aribyo bivuga “This is over” mu cyongereza cyangwa se “Ibi ni ukurengera” ugenekereje mu Kinyarwanda.
Aya magambo yatangiye gukoreshwa ku ikubitiro n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne y’abari n’abategarugori ku mbugankoranyambaga zabo barwanya Perezida w’ishyirahamwe ryabo ku gikorwa yakoze cyo gusoma ku munwa Hermoso.
Luis Rubiales yagerageje kwisobanura avuga ko uko yasomye Hermoso byari nk’uko yari gusoma umukobwa we gusa Hermoso we yavuze ko atari byo ndetse yabifashe nko kutamwubaha.
N’ubwo ari FC Sevilla yagaragaje mu ruhame ko irwanya Luis Rubiales, andi makipe yo muri Espagne harimo FC Barcelona, Real Madrid, Osasuna, Valencia, Celta Vigo, Athletic Bilbao na Espanyol nayo yagaragaje ko atishimiye igikorwa cya Rubiales ndetse byaba byiza akurikiranywe n’inkiko ntanagume ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne.