spot_img

IMYIDAGADURO: KERA KABAYE UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA BURATASHYE

ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye ku mazina ya Prince Kid uyu wanashinze ikigo cyateguraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda Miss Rwanda cya Rwanda Inspiration Backup agiye gusezerana ku mugaragaro na Miss IRADUKUNDA Elissa nyampinga w’u Rwanda 2018.

Tariki ya 2 Werurwe ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko maze bemeranya gusezerana akaramata. Mu makuru dukesha igitangazamakuru cya Ishusho TV ni uko ubukwe bw’aba bombi butegerejwe mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri 2023.

Prince Kid na Miss Elissa ubwo basezeranaga imbere y’amategeko

Inkuru y’urukundo ya Prince Kid na Miss Elissa yagaragayemo amatage menshi harimo nk’ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Elissa yageragezaga kumuvuganira nawe arafungwa ndetse no kuba Prince Kid yarakomeje gukurikiranywa n’amategeko ku byaha yashinjwaga byo gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img