Mu mwaka wa 2022 nibwo inkuru yamenyekanye ko UWIHOREYE Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati muri sinema, izina yitwa muri filime ya Papa Sava inyura kuri youtube, yabyaranye na KABAHIZI Fridaus abana babiri b’abakobwa b’impanga. Iki gihe yanakurikiranyweho icyaha cyo kuba yaba yarasambanyije uwo babyaranye aba bana ataruzuza imyaka y’ubukure, gusa urukiko rwaje kumuhanaguraho icyo cyaha nyuma y’amezi agera kuri 6 aburana.
Kuri uyu wa kane nibwo inkuru zasakaye zivuga ko Ndimbati yaba yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kutarera abana be b’impanga yabyaye.
Nyuma y’izi nkuru, Ndimbati abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje ko we n’abana be bameranye neza ndetse ko aherutse kubajyana muri Expo yaberaga i Gikondo.
Ni amafoto agera kuri 6 amugaragaza n’abana be babiri b’impanga ndetse na Fridaus babyaranye barikumwe muri Expo.
Aya mafoto yakurikiwe n’amagambo agira ati, “Muge muvuga ibyo muzi (yabwiraga ibitangazamakuru), ntimukumve ngo mwandike. Abo ni bande?(yavugaga abana be) Si muri Expo y’ejobundi? Ntakunyurwa guhari nimwivugire mucuruze, ariko nimugira icyo mubona muge mumpa dore muba mwacurije.”
Mu bigaragara Ndimbati ntiyishimiye ibyamwanditsweho, agahamya ko ari ibinyoma ndetse abinyomoza yerekana ukuri.