Se w’umuhanzi The Ben bitaga MBONIMPA John w’imyaka 65 y’amavuko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu azize uburwayi. Uyu mubyeyi bivugwa ko yari yafashwe n’uburwayi ku cyumweru, akivuza ariko ntibigire icyo bitanga nk’uko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.
MUGISHA Benjamin wamenyekanye nka The Ben ni umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda kuva kera ndetse uri mu bafite abakunzi benshi mu Rwanda. The Ben ukora umuziki mu njyana ya RnB kuri ubu akaba atuye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe ni nka Habibi, Ko wahindutse, Ndaje, Why yakoranye na Diamond Platinumz, Can’t get enough ari kumwe na Otile Brown, This is love ari kumwe na Rema Namakula n’izindi nyinshi.
Agahinda kuri The Ben ni n’agahinda ku muvandimwe we nawe w’umuhanzi wamenyekanye mu njyana y’umujinya (rap/hip-hop) mu itsinda rya Tuff Gang, ni RUKUNDO Elie wamenyekanye mu muzika nka Green P akaba murumuna wa The Ben. Ni n’agahinda ariko ku muryango muri rusange wa MBONIMPA.
Ibi bibaye nyuma y’uko benshi mu bakunzi ba The Ben bakomezaga kwibaza igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we Miss Pamela UWICYEZA bamaze gusezerana mu mategeko.