Kuri uyu wa gatanu saa 19:00 z’umugoroba nibwo hari butangire ku mugaragaro shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo hano mu Rwanda, umwaka w’imikino 2023/24.
Kuri iyi nshuro iraza kuba yihariye kuko ari ubwambere irakinwa yigenga ku giti cyayo aho kuba igenzurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nk’uko byemejwe mu nama ziheruka. Iyi shampiyona iraza kuba ikinwa n’amakipe 16 nk’ibisanzwe aturutse mu Rwanda hose.
Mu makipe 16 azakina iyi shampiyona y’ikiciro cya mbere harimo amakipe 7 yo mu mugi wa Kigali ariyo AS Kigali, APR FC, Police FC, Gorilla FC, Gasogi United, Kiyovu Sports na Rayon Sports. Hari amakipe abiri yo mu Majyepfo ni Amagaju FC y’i Nyamagabe na Mukura VS&L y’i Huye. Amakipe yo mu Burasirazuba ni 4 ni Sunrise FC, Muhazi United, Etoile de l’Est na Bugesera FC. Amakipe yo mu Burengerazuba ni abiri ni Etincelles na Marine mu gihe izo mu Majyaruguru ari imwe yonyine ariyo Musanze FC.
Umunsi wa mbere wa shampiyona urabimburirwa na Gasogi United yakira Rayon Sports kuri uyu wa gatanu saa 19:00 z’umugoroba kuri Kigali Pélé Stadium. Indi mikino izakomeza ku cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023: Amagaju FC yakira Mukura VS&L i Nyagisenyi saa 15:00, Etincelles yakira Gorilla FC i Rubavu saa 15:00, Etoile de l’Est yakira Musanze saa 15:00, Police FC yakira Sunrise saa 15:00, Kiyovu yakira Muhazi saa 18:00. Marines yagombaga kwakira APR FC gusa uyu mukino ntuzakinwa kuri uyu munsi kuko APR FC izaba iri mu mikino nyafurika CAF Champions League.
Umukino uzafunga umunsi wa mbere wa shampiyona uzakinwa ku wa mbere tariki 21 Kanama 2023 ukazahuza AS Kigali na Bugesera FC Saa 15:00 kuri Kigali Pélé Stadium.