Buri mwaka haba hategerejwe imikino ihuza amashuri makuru yo mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba aribyo u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudan y’epfo n’Ubugande. Iyi mikino ikaba itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri makuru yo muri Afurika y’iburasirazuba FEASSA (The Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations).
Muri uyu mwaka FEASSA ikazaba ikinwa ku nshuro yayo ya 20, ikazabera mu Rwanda mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye na Gisagara, yaherukaga kubera i Huye muri 2015. FEASSA y’uyu mwaka yari kubera mu Burundi gusa biza guhinduka kuko bwatinze kwemeza ko bubyemeye. Ikazaba kuva tariki ya 17 – 27 Kanama 2023.
Imikino izakinwa muri FEASSA harimo umupira w’amaguru, volleyball, basketball, basketball ya batatu, handball, netball, hockey, rugby, koga, gusiganwa ku maguru, ping pong cyangwa table tennis, tennis na badminton. Iyi mikino yose ikaba ikinwa n’abakobwa n’abahungu uretse gusa netball ikinwa n’abakobwa gusa.
Muri iyi mikino mu kiciro cy’abahungu u Rwanda ruzahagararirwa na CGFK na Ecose Musambira mu mupira w’amaguru, Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare na G.S Saint Joseph Kabgayi muri volleyball, Lycee de Kigali na Sainte Bernadette muri basketball, Adegi Gituza na E.S Kigoma muri handball, ITS muri basketball ya batatu na GS Gitisi muri rubgy.
Mu bakobwa u Rwanda ruzahagararirwa na GS Gatizo na APAER mu mupira w’amaguru, IPRC Kigali na GS Saint Aloys muri volleyball, Sainte Bernadette na GS Marie Reine Rwaza muri basketball, ISF Nyamasheke na Kiziguro SS muri handball, GS Gahini muri Netball na Sainte Bernadette muri basketball ya batatu.
Imyiteguro ikaba ikomeje ku makipe yose azitabira iri rishunwa ndetse ni umwanya mwiza w’amashuri yo mu Rwanda kuba yakwitwara neza kuko azaba ari imbere y’abafana b’ayo.