spot_img

IMYIDAGADURO: INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE YABICIYE ITARASOHOKA KURI UBU YAHAGEZE

Umuhanzi Bruce Melodie yari amaze igihe ateguje abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange indirimbo nshya. Ni indirimbo yise “Azana”, iri ijambo ubusanzwe rimenyerewe mu rurimi rw’icyarabu aho risobanura “itangazo”, rinakoreshwa mu idini rya Islam bavuga “Umuhamagaro”, ni cya gihe baba bahamagarira aba Islam kuza gusenga. Kuri uyu wambere Bruce Melodie akaba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yaritegerejwe na benshi. Element niwe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse Bob pro ayinononsora mu buryo bw’amajwi, amashusho y’iyi ndirimbo yo yakozwe na Gad umenyerewe mu gukora amashusho y’indirimbo muri iki gihe.

Imwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo Azana ya Bruce Melodie

Muri iyi ndirimbo Bruce Melodie aba aririmba agira ati,”Ndakuvura kandi nivuye inyuma, baranzi mwana wa mama, aye aye aye, na bamwe bikuza ndabamanura sana (ndabatunganya) ndabategura nkabatoresha azana, bamfata nk’umusaza kuko mbahana nkanabahoza kuri style za danger.” Aya ni amagambo atumvwa n’uwariwe wese kuko yumvwa by’umwihariko n’urubyiruko narwo rucangamutse. Benshi bakomeje kuvuga ko ari igishegu gusa biterwa n’uwumva.

 

Mu mashusho y’iyi ndirimbo umuhanzi Bruce Melodie agaragara mu mideli itandukanye ndetse ni amashusho agaragaramo ibyamamare bitandukanye bimenyerewe muri sinema nyarwanda harimo nk’ukina ari Mudenge muri filime y’uruhererekane ya City Maid, ukina ari Mama Mimi muri iyi filime n’ubundi n’abandi.

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie

N’ubwo Bruce Melodie yaraherutse kwibwa channel (ishami) rye rya YouTube ikanashyirwaho byinshi, kuba iyi ndirimbo yashyizwe kuri iyi channel ndetse ibyari byashyizweho bikaba byavanyweho ni ikimenyetso ntakuka ko yamaze kuyisubiza.

 

Bruce Melodie kandi akomeje no guteguza album nshya yitegura gushyira hanze avuga ko izaba iriho indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza gusa. Iyi nayo ni album itegerejwanye amatsiko n’abatari bake.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img