spot_img

IMYIDAGADURO: UMUHANZI ALYN SANO YASHYIZE HANZE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE

Umuhanzi uri mu bakunzwe hano mu Rwanda Alyn SANO yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sakwe Sakwe” iri mu ziri kuri album aherutse gusohora yise “Rumuri”. Mbere yo gusohora iyi ndirimbo Alyn SANO yari yabanje guteguza abakunzi be aya mashusho. Aya mashusho ni yo yambere asohoye mu ndirimbo zigera kuri 13 ziri kuri album “Rumuri” aherutse gusohora.

Album “Rumuri” ya Alyn SANO

Amashusho y’indirimbo “Sakwe Sakwe” yayobowe na Dadysime, amashusho afatwa na Gad uri mu bagezweho mu gukora amashusho hano mu Rwanda, Chris Eazy niwe wayatunganyije naho Director C ahitamo amabara yo gukoresha. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Yeah Man na Meira Pro, atunganywa na Bob Pro.

Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho y’indirimbo “Sakwe sakwe” ya Alyn SANO

Muri iyi ndirimbo Alyn SANO aba ari nko gucika intege abamusubiza inyuma nk’aho mu gitero cya mbere aho agaruka ku mugani baca bagira bati,”Banegurana ari intege” Uyu mugani bawuca nk’iyo ubona abantu bakuvuga nabi cyangwa bagaba ibyo ukora ukibaza n’iba aribo babigokoresha. Akomeza agira ati,”Mana we, ndaseka iyo bamfata nk’aho ntazi aho njya, Mana we kuko mbona narageze iyo njya.” Alyn SANO aragira ati kandi, “Ndeka nibere uwo ndiwe, ndeka wimvagira.”

 

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo iri mu njyana ya gakondo Alyn SANO aba agira ati,”Mpore (muhore cyangwa se mutuze), mundeke nikinire, mpore mundeke nibyinire.”

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img