Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda Alyn SANO abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yatangarije abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ko hari agaseke gapfundikiye agomba gufungura kuri uyu wa mbere. Mu gaseke rero ngo ahishemo amashusho y’indirimbo mu ziri kuri album aherutse gusohora yise “Rumuri”.
Tariki 23 Kamena 2023 nibwo Alyn SANO yashyize hanze album y’indirimbo 13 yise “Rumuri”. Ni album iriho indirimbo nyinshi ze wenyine n’ubwo hariho n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nk’iyitwa “Lioness” yakoranye n’Abasaamyi ba Nkombo na “Why” yakoranye na KIVUMBI King. Mu ndirimbo zose ziri kuri iyi album ntanimwe Alyn SANO yigeze akorera amashusho (Video) gusa kuri ubu yamaze gutangaza ko amashusho y’indirimbo imwe muri zo aragera hanze kuri uyu wa mbere.
Mu ndirimbo zigaragara kuri iyi album harimo Bohoka, Rumuri, Why, Warakoze, Kuki, Sakwe Sakwe, Umwihariko, Mariya, Mwiza, Positive, Lioness, Inshuti na Mama. Zimwe mu izi ndirimbo ziri mu njyana ya afro pop mu gihe izindi ziri mu njyana ya gakondo. Alyn SANO kandi azwi mu zindi ndirimbo zitandukanye harimo nka Fake gee, Radiyo, Hono, Say less, Setu n’izindi.