Wari umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda FERWAFA Super Cup aho ari igikombe gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro. Iyatwaye shampiyona ni APR naho iyatwaye igikombe cy’Amahoro ni Rayon Sports birumvikana ko wari umukino karundura wa hano mu Rwanda ndetse ni na derby ya hano mu Rwanda. Ni umikino watangiye ahagana saa 15:00 za nimugoroba kuri Kigali Pélé Stadium ndetse stade yari yakubise yuzuye, abafana bo ku mpande zombi bari babukereye. Ni umukino wasifuwe mu kibuga hagati n’umusifuzi mpuzamahanga UWIKUNDA Samuel, MUTUYIMANA Dieudonne bakunze kwita Dodos yari ku ruhande rumwe ISHIMWE Didier ari ku rundi naho RURISA Patience Fidele ari umusifuzi wa kane.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR umutoza Thierry Froger yabanje mu kibuga umuzamu Ndzila Pavelh, OMBORENGA Fitina ari myugariro w’iburyo, ISHIMWE Christian ari myugariro w’ibumoso, kapiteni BUREGEYA Prince na NSHIMIYIMANA Yunus bari mu mutima w’ubwugarizi, RUBONEKA Jean Bosco, NSHIMIYIMANA Ismael bakunze kwita Pitchou na Shaiboub Al Abdalrahman bari mu kibuga hagati, NIYIBIZI Ramadhan yacaga ku ruhande rumwe, Apam Bemol aca ku rundi mu gihe Victor MBAOMA ari we washakiraga ibitego ikipe ya APR FC. Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports umutoza Yamen Zelfani yari yabanje mu izamu HATEGEKIMANA Bonheur, SERUMOGO Ally yugarira ku ruhande rw’iburyo, GANIJURU Elie yugarira ku ruhande rw’ibumoso, MITIMA Isaac na kapiteni RWATUBYAYE Abdul bari mu mutima w’ubwugarizi, NGENDAHIMANA Eric, KANAMUGIRE Roger na Luvumbu Hertier Nzinga bari mu kibuga hagati, Ojera Joackiam aca ku ruhande rumwe, Youssef Rhab aca ku rundi naho umugande Charles Baale ariwe uri gushakira ikipe ya Rayon Sports ibitego. Ni umukino wari witabiriwe n’abarimo minisitiri wa siporo Madamu MUNYAGAJU Aurore Mimosa, perezida wa FERWAFA MUNYANTWALI Alphonse ndetse n’abandi.
Ikipe ya Rayon Sports yateganyaga kubanza mu kibuga hagati Aruna Musa Majariwa gusa biza guhinduka ku munota wa nyuma kubera akabazo yagize ko kubura ibyangombwa maze habanzamo KANAMUGIRE Roger. Umukino watangiye harimo imbaraga ndetse no guhangana ku mpande zombi maze ku munota wa 6 ikipe ya Rayon Sports ibona kufura yatewe neza na Luvumbu maze umugande Charles Baale ashyiraho umutwe igitego cya mbere kiba kirinjiya. APR FC yagerageje uburyo bushoboka ngo irebe ko yakwishyura gusa birananirana ndetse igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1 cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye n’ubundi ikipe ya APR FC ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe bikomeza kunanirana, gusa Rayon Sports nayo yanyuzagamo ishaka igitego cya kabiri ariko bikanga. Ku munota wa 86 nibwo habayeho kuzamukana umupira ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, umupira wazamuwe neza na IRAGUHA Hadji wagiye mu kibuga asimbuye, awuha umugande Ojera Joackiam, Ojera arawuzamukana yihuta cyane maze Yunus myugaruro wa APR FC aba aramugushije kuko yaragiye kumusiga, nyamara yisanze bageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’umukino UWIKUNDA Samuel ntiyazuyaje ahita atanga penaliti ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports. Penaliti yatewe neza na KARISA Rashid uherutse kuva mu ikipe ya AS Kigali winjiye mu kibuga asimbuye, Rayon Sports yandikisha igitego cya 2 ku busa bwa APR FC.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye bongeraho iminota 5, mu gihe APR FC yakomezaga gushaka igitego, ikipe ya Rayon yayibye umugono, GANIJURU Elie aba atanze umupira kwa Ojera Joackiam wari wenyine nawe yiruka agana izamu gusa ageze mu rubuga rw’amahina NIYIBIZI Ramadhan wa APR FC aba amuteretse hasi nuko umusifuzi w’umukino aba atanze penaliti ya kabiri ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports. Kuri iyi nshuro Ojera Joackiam yayifashe ngo ayitere, yayiteye neza cyane arayitsinda gusa umusifuzi amusaba kuyisubiramo, mu kuyisubiramo n’ubundi ayitera neza cyane umuzamu Pavelh wa APR FC ntabwo yamenye aho umupira wanyuze, Rayon Sports ibona igitego cya gatatu ityo ndetse niko umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0.
Rayon Sports ibashije gutsinda APR FC inshuro 3 zikurikirana ndetse inshuro 2 muri zo bahataniraha igikombe. Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu gikombe cya Super Cup nabwo Rayon Sports yatsinze APR FC hari muri 2017. Ikipe ya APR FC ibaye inshuro ya kabiri yikurikiranya itsindirwa ku gikombe cya Super Cup kuko ubushize yatsinzwe na AS Kigali. Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe yahawe miliyoni 10 z’amanyarwanda mu gihe APR FC yo yahawe miliyoni 5. Ibyishimo byari byinshi ku bafana ba Rayon Sports Gikundiro inyagira Gitinyiro. Imvamutima z’abafana ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange ntabwo banyuzwe n’abanyamahanga ikipe ya APR FC yaguze, aho babona ntatandukaniro rigaragara ririmo n’abanyarwanda bari bahasanzwe.