spot_img

IMYIDAGADURO: NYUMA Y’IGIHE BADACANA UWAKA MICO THE BEST YIYUNZE NA DIAMOND PLATINUMZ

Amakimbirane yatangiye muri 2013 ubwo umuhanzi Mico The Best wo mu Rwanda yatumiraga Diamond Platinumz wo muri Tanzania mu gitaramo cyari kubera ahasanzwe habera Expo i Gikondo. Icyo gihe Mico The Best yoherereje Diamond amadorali 600 nyuma amuha 1,620 y’urugendo gusa biza kurangira uyu muhanzi wo muri Tanzania atabashije gukandagira mu Rwanda, ntiyavuze impamvu yabimuteye ndetse ntiyasubije Mico The Best amafaranga ye. Inyandiko zigaragaza ko tariki 9 Gashyantare 2013, Mico The Best yoherereje Diamond Platinumz amadorali 5,000 ubwo ni arengaho miliyoni 5 z’amanyarwanda. Muri uyu mwaka kandi aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo bise Sinakwibagiwe.

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania

Ni kenshi Mico The Best yagerageje kureba ko Diamond Platinumz yamwishyura biciye mu mucyo gusa bikomeza kunanirana. Ikibazo cy’aba bombi cyongeye kubura umutwe mu mwaka ushize ubwo Diamond Platinumz yatumirwaga mu gitaramo “One People Concert” cyagombaga kuba tariki ya 23 Ukuboza 2022 gusa nabwo uyu muhanzi ntiyabashije kwitabira. Mu mpamvu bivugwa ko zabiteye ni uko Mico The Best akimara kumva ko Diamond Platinumz azaza mu Rwanda yahise yisunga amategeko abifashijwemo na Me BAYISABE Irénée umenyerewe mu kuburanira ibyamamare maze batanga ikirego kirega Diamond ku rwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba ko yamwishyura amadorali 7,620. Iki gihe Diamond Platinumz yavuze ko icyatumye atitabira iki gitaramo ari ukubera kutaba abanyamwuga kw’abagiteguye.

Umuhanzi Mico The Best wo mu Rwanda

Diamond Platinumz yongeye gutumirwa mu birori bya “Giants of Africa” bizaba tariki ya 13-19 Kanama 2023 bizabera i Kigali mu Rwanda. Diamond Platinumz mu kwirinda ko ibirego bya Mico The Best byazamukoma mu nkokora yahisemo, amakuru yizewe ni uko ku wa 3 Kanama 2023 aribwo ubuyobozi bwa Wasafi ya Diamond Platinumz bwatangiye kwegera Mico The Best ngo bakemure ibibazo bafitanye. Mu makuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko umujyanama wa Diamond Platinumz bita Babu Tale yahuye na Mico The Best tariki ya 9 Kanama 2023 baganira kuri iki kibazo ndetse ngo yasubiye kuri Tanzania gutegura urugendo rw’umuhanzi Diamond Platinumz byose bikemutse gusa amafaranga cyangwa se inyishyu Mico The Best yahawe yo ntazwi neza uretse ko yaba yaramwishyuye ayo yaramurimo yose angana n’amadorali 7,620.

Uhereye ibumoso ni Mico The Best na Diamond Platinumz

Ibyo kurangira kw’iki kibazo byanahamijwe n’umuhanzi Mico The Best abinyujije mu itangazo yacishije ku mbugankoranyambaga ze aho yagiraga ati,”Munyemerere mfate uyu mwanya mbatangarize amakuru meza. Nk’uko mubizi hari haciye igihe ngewe (Mico The Best) mfitanye ikibazo n’umuhanzi w’umunyempano wo muri Tanzania Diamond Platinumz. Nabamenyeshaga ko ibyo by’intonganya twahisemo kubishyira ku ruhande ahubwo tukita ku mahirwe dufite.” Yakomeje agira ati;”Ndashimira guverinoma y’u Rwanda, Ambasade ya Tanzania n’izindi nzego zose, Babu Tale (umujyanama wa Diamond Platinumz), Noopja, Me BAYISABE Irénée, KIKAC music ndetse n’abakunzi b’umuziki wo muri Afurika y’iburasirazuba ku ruhare mwagize mu gutuma iki kibazo gikemuka.”

Itangazo Mico The Best yanyujije ku mbugankoranyambaga ze

Muri iri tangazo umuhanzi Mico The Best yakomeje agira ati,”Mwarakoze mwese ku bufasha n’urukundo mwanyeretse muri uru rugendo. Mureke twimakaze amahoro, ubumwe ndetse dushyire hamwe mu kuzamura umuziki w’Afurika y’iburasirazuba.” Mico The Best kandi yaboneyeho gutangariza abakunzi b’umuziki muri rusange label cyangwa inzu ifasha abahanzi yitwa “Big House Records” aho yavuze ko ije kuzamura impano z’abahanzi ndetse zishobora no kurenga imipaka.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img