Perezida w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirigitangazamakuru cya Radiyo na Televiziyo One KAKOZA NKURIZA Charles bakunze kwita KNC yatangaje amagambo akomeye ku ikipe ya Rayon Sports bazahura ku mukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda Primus National League. Si ubwambere KNC agaragara mu itangazamukuru akanga ikipe bazahura ariko kuri iyi nshuro ibyo yatangaje byatunguye benshi.
Hari nyuma y’umukino wa gishuti ikipe ya Gasogi United yatsinzemo ikipe ya Sunrise igitego 1-0. Mu magambo ye KNC yagize ati,”Mu mateka yacu ntabwo turatsindwa ku mukino wa mbere (yavugaga Gasogi United), iyo Rayon Sports twigeze no guhura nayo dufite ikipe ya dèxieume division(ikipe ya kabiri) ariko ntekereza ko yagiye irira.” Yakomeje agira ati;”Ahubwo ikimbabaje ni kimwe, ni uko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports, ubundi yabashukaga, tugiye kuyambika ubusa ku Karubanda muyirebe.” Aya magambo ya perezida wa Gasogi United yandagaza ikipe ya Rayon Sports yababaje bikomeye abafana b’iyi kipe ndetse barira karungu ikipe ye ya Gasogi United.
Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro biyiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup. Ibi byatumye igerageza kwiyubaka yongeramo abakinnyi bashya gusa n’ubwo yitwa ko yiyubatse imaze gukina imikino 3 ya gishuti aho yanganyije imikino 2 itsindwa 1, yinjije ibitego 3, yinjizwa ibitego 4. Aya makipe yombi amaze guhura inshuro 8, muri izo nshuro zose Rayon Sports yatsinze inshuro 4, Gasogi United itsinda inshuro 1, banganya inshuro 3. Gasogi United ikaba izakira ikipe ya Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona tariki ya 18 Kanama 2023, bibaye ntagihindutse ikazayakirira kuri Kigali Pélé Stadium.