Umuhanga umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse akaba ari nawe washinze inzu ifasha abahanzi Incredible Records BAGENZI Bernard kuri ubu yinjiye muri Sinema ngo aho gutanga umusanze we muri sinema nyarwanda.
Zimwe mu ndirimbo zamenyekanye zakozwe na BAGENZI harimo nyinshi z’umuhanzi Davis D nka Dede, Soso, Sexy, Bermuda n’izindi, yanakoze iz’umuhanzi Kevin Kade harimo nka Sofia, Kao, Mi amor ari kumwe na Riderman ndetse n’izindi nyinshi z’abahanzi batandukanye.
BAGENZI Bernard yinjiye muri sinema azanye film yitwa “Saro” nk’uko yabinyujije ku mbugankoranyambaga ze avuga ko ari inkuru y’urukundo ndetse ngo ije kwerekana isura nshya ya sinema nyarwanda kandi ngo izagaragaza imvune z’amajoro barara bakora. Muri iyi film hazagaragaramo abarimo SIMBI Sharom, ISHIMWE SHEMA Françoise, BAYUBAHE Jean Lionel ndetse n’abandi. BAGENZI Bernard yanerekanye muri make uko film ye Saro izaba imeze.