Kurubu abantu benshi bakoresha interineti bagakoresha nimbuga zitandukanye mubuzima bwabo bwa burimunsi, tuzi imbuga nka Facebook, WhatsApp, Alibaba, nizindi kurubu zigaruriye abazikoresha kuko zibafasha, nyamara abazitangije baratangiriye hasi cyane, mumyaka yashize ntago abagabo nka Mark Zuckerberg, Jack Ma Bill Gate nabandi Bari bazwi nabenshi nyamara kurubu nibamwe mubaherwe bazwi babikesha izimbuga nkoranyambaga.
Kurubu hano mu Rwanda hamenyekanye umusore udanzwe watangije ikigo kitwa Bscholar’s gikora ibijyanye nikoranabuhanga buhanga, akaba amaze kumenyekana kubera ubuhanga afite ndetse kurubu ibigo bigiye bitandukanye bikaba byaratangiye kugenda bimugana kubera ubuhanga afite mubyo akora.
Yitwa ISHIMWE Alexis umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye nikoranabuhanga akaba ageze mumwaka wa kane, gusa kuva yatangira kwiga muri secondary yarafite inzozi zo kuzaba umuhanga mu ikoranabuhanga bikaba arinabyo byanatumye agira umuhate mu kwiga ikoranabuhanga.
Uyumusore akaba yaratangiye Bscholar’s akaba yarayitangije Ari wenyine ariko kurubu iritsinda rikaba rimaze gukura rikaba rigizwe nabasore ninkumi icyenda (9),
Bscholar’s ikaba itanga service zigiye zitandukanye zikoranabuhanga harimo application zose zaba izakazi cyangwa izo kwiga muri Kaminuza hano mu Rwanda ndetse no hanze Kandi kuri buruse (inguzanyo).
iritsinda rikaba rinubaka ama system yibigo bigiye bitandukanye doreko rimaze kubaka ama system menshi yibigo bikomeye hano mu Rwanda.
aba basore ninkumi bakaba Kandi bakora nama software agiye atandukanye bakaba bafite ubushobozi bwo kuyakora,
kurubu hakaba Hari na Application yo muri telephone zigezweho zizwi nka smart phone Bari gukora bakaba benda kuyishyira hanze mugihe gito abantu bagatangira kuyikoresha.
Iri tsinda rigizwe banyamuryango 9 Bose akaba arabanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda , izi service zose batanga bakaba bazitangira online kuko kurubu batarafungura ibiro byo gukoreramo kubera bakiri gusoza amasomo yabo, ariko Umwaka utaha wa 2024 bakaba bazafungura ibiro byo gutangira mo izi service zose
Iri tsinda riyobowe na Alexis rikaba rifite uburambe bwimyaka itatu mugutanga izi service, kubashaka kubagana cyangwa gukorana nabo bashobora gusura urubuga rwabo arirwo www.bnews.co.rw ukaba wabasha gusobanukirwa byinshi cyangwa ukaba wabahamagara kuri nimero iri kuriyo foto.
ISHIMWE Alexis aganira n’itangazamakuru yavuzeko batangiye bigoranye ariko kurubu bakaba bamaze kugera kurwego rushimishije kubera service nziza baha ababagana, aho avugako bashaka ko ibikorwa byabo bizarenga imbibi z’igihugu bikagera kuruhando mpuzamahanga, yanatangajeko
Burya binyura munzira nyinshi kugirango umuntu ave kurwego rumwe agere kurundi nyamara abantu bakubonye warageze kuntego zawe ntibamenya inzira zitoroshye wanyuzemo.
Alexis yavuzeko icyatumye bagera aho Bari ubu arukunoza ibyo bakora banatanga service inogeye buriwese.
Yakomeje agira inama urubyiruko guhaguruka bagakurikira inzozi zabo kuko igihe iyo kigeze inyenyeri yabo yaka ubutazigera izima, kandi bakibanda kuri kukunoza ibyo bakora batanga service nziza kuko iyo bigenze bidatinda kugera kuntego zawe.