Mu irushanwa nyafurika mu mukino wa basketball mu bari n’abategarugori riri kubera i Kigali mu Rwanda muri BK Arena, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakuwemo n’ikipe y’igihugu ya Nigeria muri 1/2 k’irangiza. U Rwanda na Nigeria zombi zabaye iza mbere mu matsinda yazo; u Rwanda rwageze 1/2 rutsinze ikipe y’igihugu ya Uganda naho Nigeria ihagera nyuma yo gukuramo ikipe y’igihugu ya Mozambique.
Muri uyu mukino wa 1/2 k’irangiza u Rwanda rukaba rwatsinzwe na Nigeria amanota 79-48, ni umukino muri rusange utagoye ikipe ya Nigeria kuko agace ka mbere karangiye Nigeria iyoboye n’amanota 22-6, agace ka kabiri karangira ari 12 y’u Rwanda kuri 22 ya Nigeria, agace ka gatatu karangira u Rwanda rugatsinze ku manota 17-14 hanyuma agace ka kane Nigeria yongera kuyobora ku manota 21-13 ari nabwo umukino warangiye ari amanota 79 ya Nigeria kuri 48 y’u Rwanda. Ubwitabire bw’abafana kuri uyu mukino bwari bushimishije ndetse nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, Umukobwa we Ange KAGAME na Minisitiri wa siporo MUNYAGAJU Aurore Mimosa bari mu baje gutera ingabo mu bitugu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Abahanzi barimo Ella Rings, Bruce The 1st, Logan Joe na Kenny K Shot nibo basusurukije abitabiriye uyu mukino. Mbere y’umukino nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME wanakurikiranye iyi mikino yahuye n’ikipe y’igihugu ayishimira ko yageze muri 1/2 k’irangiza ndetse ayifuriza kugera kure handi hashoboka.
Mu wundi mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Mali n’ikipe ya Senegal warangiye Senegal itsinze umukino ku manota 75-65 nayo igera ku mukino wa nyuma ityo. Umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza u Rwanda na Mali naho umukino wa nyuma uzahuze Nigeria na Senegal, iyo mikino yombi ikazakinwa ku munsi wo ku wa gatandatu ku wa 05 Kanama 2023.