spot_img

UMUCO: INKOMOKO Y’UMUGANI “UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE”

Uyu mugani wakomotse kuri Rugaju rwa Mutimbo umugaragu w’akadasohoka w’umwami Yuhi IV Gahindiro ubwo yaraboheye ku ibuye rya Ruyumba h’i Musambira mu Majyepfo y’u Rwanda ahayinga mu 1800.

Rugaju yari umutoni kwa Gahindiro wisanzuraga by’akadasohoka yaramutonesheje bitavugwa ndetse ari n’umuvuguruza we, icyo ashatse cyose n’uko agishatse kikaba uko. Bukeye Gahindiro amaze gutanga, igihugu cyose kivuga ko yarozwe na Rugaju, ibwami nabo barabyemera. Ubwo Gahindiro yatanze, umuhungu we Rwogera wagombaga kumusimbura ku ngoma yari akiri umwana muto cyane. Ibwami bamaze kwemera ko Rugaju yari umugome batinya kumufata ngo bamutange kuko yari umunyamaboko bisesuye , ubwo Rwogera we yari atarimikwa.

Igihe cyo kwimika Rwogera kigeze, abiru b’ibwami babihisha Rugaju. Bararaguza, zerera ko Rwogera azimikirwa i Musambira ku ibuye rya Ruyumba. Bahubaka urugo rw’icyuzuriraho, bajyanayo Rwogera baramwimika, bamwita Mutara uko byagombaga. Rugaju amaze kubyumva biramurakaza ajya ibwami kubaza icyatumye bimika bamuhishe. Agezeyo aho ku ibuye rya Ruyumba baramuhamagara baramufata baramuboha, ni nabwo kuva ubwo uwo murwa bawise Gashirabwoba ku mpamvu y’uko ari wo batinyukiyeho gufata Rugaju wari igihangange.

Bamaze kumufata rero no kumwesura bamwambitse ubusa, rubanda irashika baramushinyagurira uti;”Dore ko yari umuhanga w’amagambo.” Iryo bavuze ryose bamukwena akarisubirishamo iribanenga. Bigeze ubwo umugabo Rufari wa Nturo amutuka agira ati,”Uri imbwa wa mbwa we! Hari ubwo Gahindiro yagukunze ukamwitura kumuroga?” Rugaju ati;”Icyazana ngo Semukanya azuke iyi ngoyi yayisubizaho uwayimboshye!” Ati;”Ese najyaga kumuroga ngo undi mwami wimye ampe iki kindi?” Havaho undi mugabo wo muri Rubanda afata ikibando aramuhura, Rugaju arataka. Uwo mugabo aramuseka ati;”Umva ngo kirataka!” Rugaju aramureba, ati;”Koko umugabo mbwa aseka imbohe!” Ati;”Iyaba hari ha mbere mba mbabwiye ibwami bakakuboha, maze kuko wowe uri intwari ntutake!” Avuze atyo bamwe mubari aho akantu kabazamo bararakara, bati;”Kariya kagabo buriya karagira amaki?” basaba Nyiramavugo kugatanga arabyemera. Rugaju abonye bagashoreye, ati;”Genda shahu nibura ndibusange wamfatiye icumbi ikuzimu”

Ubwo ingoyi ikomeza kumurya akomeza gutaka, igeze aho iramurembya iramugusha. Hakaba umuhungu wari umwegereye agira impuhwe aramwegura. Rugaju aramubwira ati;”Nunguma iruhande ndagukiza” Ubwo yari yumvise ko ibye byagabanywe n’abantu benshi. Niko gushyira ejuru asa n’urangurura ijwi ati;”Noneho ibwami si ikugaba ni ugusaranganya!” Ubwo bene Gahindiro nabo bari baje kumushungera. Bamugeze iruhande ati;”Muraho bana ba Semukanya!” Baraseka, ati;”Mbese muzamenya guhaka nka so?” Abandi bati;”Twabuzwa n’iki ko ibye aribyo dufite?” Rugaju ati;”Cyo nimuhere kuri aka kana kagiye kwicirwa n’inzara mu rugo rwanyu ndore!” Uwo ni wa muhungu wamweguye yerekana.

Bene Gahindiro byo kumushinyagurira ngo bamwereke, umwe ati;”Muhaye inka 50,” Undi ati;”Nge muhaye 100.” Bungikanya batyo, umwe amuha inka, undi amuha indi nka, barahetura. Migisha akira atyo. Bikubuye Rugaju abwira wa muhungu ati;”Urabeho shahu uwapfuye akuruta n’iyo ageze ikuzimu arakuruta” Ubwo yamubwiraga ko ashoboye kumukiza kandi ari mu nzira zijy ikuzimu; ari imbohe; ni yo nkomoko y’umugani baca nyine bagira ngo;”Uwapfuye akuruta n’iyo ageze ikuzimu arakuruta!” Nayo ni umwe mu migani yasizwe na Rugaju.

Nuko kubera ubuhangange bwe, nyuma y’urupfu rwe amagambo yose yagiye avuga rubanda bakajya bayibukiranya mu mvugo buri joro, amwe aba inkomoko y’imigani icibwa irimo uyu wo guseka imbohe, bakawuca babonye umuntu ukina undi ku mubyimba ageze mu magorwa y’abagabo bati;”Umugabo mbwa aseka imbohe!”

IVOMO: Ibirari by’insigamigani igice cya kabiri, page 198-200

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img