Wari umunsi wa gatatu wa FIBA women’s Afrobasket, ni irushanwa nyafurika mu mukino wa basketball mu bari n’abategarugori riri kuba ku nshuro yaryo ya 28, riri kubera i Kigali mu Rwanda muri BK Arena. Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere wo mu matsinda, u Rwanda ruri mu itsinda A rwagombaga gukina umukino wa kabiri n’ikipe y’Angola.
U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere n’ikipe ya Côte d’Ivoire rubasha kubyitwaramo neza rurayitsinda, gusa ku mukino wa kabiri rwaje kugarikwa n’ikipe y’igihugu y’Angola kuko yayitsinze amanota 74-68. U Rwanda rwatangiye neza kuko rwarangije igice cya mbere cy’umukino ruyoboye gusa ruza kwirangaraho barutsinda mu minota yanyuma. Abarimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni umwe mubitabiriye uyu mukino, umukobwa we Ange KAGAME, Umushabitsi Alliah Cool n’abandi.
N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe ariko n’ubundi mu itsinda A rwabaye urwa mbere rukurikirwa n’Angola ubundi Côte d’Ivoire. Kuba uwa mbere mu itsinda bivuze ko uhita ubona itike ya 1/4 k’irangiza ako kanya, naho andi makipe biyasaba gukina umukino wa kamarampaka ngo abone itike ya 1/4. U Rwanda rwabaye u rwa mbere mu itsinda A, Cameroon yabaye iya mbere mu itsinda B, Mali yabaye iya mbere mu itsinda C na Nigeria yabaye iya mbere mu itsinda D n’iyo makipe yahise abona itike ya 1/4 k’irangiza, naho ikipe zabaye iza 2 mu itsinda zizahura n’izabaye iza 3 mu itsinda rikurikiyeho. Urugero: ikipe yabaye iya 2 mu itsinda A irahura n’iyabaye iya 3 mu itsinda B naho iyabaye iya 3 mu itsinda A izahura n’iyabaye iya 2 mu itsinda B.
Imikino ya kamarampaka iratangira kuri uyu wa kabiri aho Uganda izakina na DR Congo, Mozambique ikine na Côte d’Ivoire, Misiri ikine na Senegal naho Angola izahure na Guinea. U Rwanda rugomba guhura n’izava hagati ya Uganda na DR Congo, umukino uzaba ku wa gatatu.