Rutahizamu uturuka muri Brazil Neymar Santos Junior ni umusore w’imyaka 31 y’amavuko wageze mu ikipe ya Paris Saint Germain muri 2017 avuye mu ikipe ya FC Barcelona ndetse kugeza aka kanya niwe mukinnyi wahenze kurusha abandi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru. Uyu musore yagiye muri PSG yitezweho byinshi cyane ko impano ye idashidikanywaho gusa yagiye agorwa cyane n’imvune ku buryo uwavuga ko bisa nkaho ntacyo yamariye PSG ataba yibeshye. Uku kutagira icyo amarira PSG rero binatuma abafana b’iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa Paris bamutera hejuru.
Nyuma y’uyu mwaka w’imikino ikipe ya PSG yamaze gutandukana na Lionel Messi nawe wari wavuye muri FC Barcelona warumazeyo imyaka 2, amakuru aza ari menshi ko uwitwa Neymar nawe yaba agiye gutandukana n’iyi kipe n’ubwo akiyifitiye amasezerano azarangira muri 2025. Amakipe menshi arimo Chelsea na Manchester United byavuzwe cyane ko zaba zifuza gusinyisha uyu musore. Neymar rero yagize icyo abivugaho avuga ko akiri muri PSG no mu mwaka utaha w’imikino, ko ibyo gutandukana na PSG ntacyo babimubwiyeho ndetse ngo arabizi neza ko abafana batishimye gusa ngo ari muri PSG haba hari urukundo rw’abafana cyangwa ari ntarwo.