spot_img

IMIKINO: MURI IKI GITONDO NIBWO HATANGIYE IGIKOMBE K’ISI MU BARI N’ABATEGARUGORI

Ni igikombe k’isi cy’amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori gitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kiri kubera muri Australia na New Zealand. Iki gikombe kitabiriwe n’amakipe 32 agabanyije mu matsinda 8 bivuze ko buritsinda ririmo amakipe 4. Umugabane w’Afurika uhagarariwe n’amakipe 4 muri iri ruhanwa.

 

Mu itsinda A harimo ikipe ya New Zealand yanakiriye irushanwa, Norway, Philippines na Suisse, mu itsinda B harimo Australia nayo izakira irushanwa, Repubulika ya Ireland, Nigeria na Canada, mu itsinda C harimo Espagne, Costa Rica, Zambia na Japan, mu itsinda D harimo Ubwongereza, Haiti, Denmark n’Ubushinwa, mu itsinda E harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Vietnam, Ubuholandi na Portugal, mu itsinda F harimo Ubufaransa, Jamaica, Brazil na Panama, mu itsinda G harimo Sweden, Afurika Y’Epfo, Ubutaliyani n’Argentine naho mu itsinda rya munani ariryo H harimo Ubudage, Morocco, Colombia na Repubulika ya Korea.

 

Iki gikombe cyatangiye gukinwa mu 1991 ndetse kiba buri nyuma y’imyaka 4, ukaba umwaka umwe nyuma y’igikombe k’isi cy’abagabo. Kuva aho cyatangiye gukinirwa mu 1991 kimaze gutwarwa n’amakipe y’ibihugu 4 gusa ariyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Ubudage na Norway ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni zo imaze kugitwara inshuro nyinshi kuko zagitwaye inshuro 4 mu nshuro 8 ziheruka kuko iyi ni inshuro ya 9 gikinwa.

 

Ibirori byo gutangiza iri rushanwa bikaba byabereye muri Ne Zealand ndetse uyu munsi hateganyijwe imikino 2. Ubwo twandikaga iyi nkuru New Zealand iri mu rugo yariri gukina na Norway zombi ziri mu itsinda A naho ku i saa sita z’amanywa mu itsinda B ikipe y’igihugu ya Australia irakina na Repubulika ya Ireland.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img