Umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzania ndetse no muri Africa Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere yashyize hanze amashusho Ari kumwe nabagenzi be bahiye ubwoba ubwo Bari baheze muri Ascenseur
Aya mashusho ya Diamond yayashyize kuri Instagram amugaragaza we na mugenzi we Jux ndetse n’itsinda ryabarindiraga umutekano babuze uko basohoka muri ‘Ascenseur’ nyuma y’aho yari yanze gufunguka.
Mu butumwa Diamond yashyize kuri Instagram yagaragaje ko banyuze mu bihe bitoroshye. Ati “Njye, Juma Jux ndetse na bagenzi bacu twarokotse impanuka ubwo twari muri ‘Ascenseur’.”
Yakomeje abwira abantu bafite inyubako ndende kujya bagenzura ‘Ascenseur’ zirimo kuko zishobora guteza impanuka ku bantu babagenderera.
Uyu muhanzi ntabwo yigeze avuga igihugu yari agiye kugiriramo ibyago ariko yari amaze iminsi muri Uganda aho yari yatumiwe mu gitaramo.
Diamond wenda kuza hano mu Rwanda mugitaramo azahuriramo n’abahanzi b’Abanya-Nigeria, David Adedeji Adeleke [Davido], Tiwatope Savage [Tiwa Savage], Umunyafurika y’Epfo Tyla Laura Seethal wamamaye nka Tyla ndetse na Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Bose bategerejwe i Kigali aho bazaririmba mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’. Ni mu bitaramo bizabera muri BK Arena.