spot_img

TRANSFERS: MANCHESTER UNITED IRATANGA ABAKINNYI BATATU NGO IKUNDE IBONE RUTAHIZAMU

Abakurikirana umupira w’amaguru bose bahamya ko ikipe ya Manchester United kimwe mu byo ibura ngo ikomere ari rutahizamu. Benshi banengaga n’umuzamu David de Gea gusa uyu yamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse ku kigero cya 99.9% yamaze kumusimbuza André Onana. Amakuru ahari ni uko iyi kipe irarangiza gahunda z’umuzamu yerekeza kuri rutahizamu.

 

Rutahizamu wifuzwa n’umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag ni umusore ukiri muto w’imyaka 20 ukomoka muri Denmark ukinira ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani Rasmus Højlund. Uyu musore nawe ubwe yabwiye ibinyamakuru by’iwabo ko ari iby’agaciro niba koko Manchester United imwifuza cyane ko ari ikipe y’amateka. Biteganyijwe ko mu gihe ibiganiro byatangira hagati y’amakipe yombi, ngo ikipe y’Atalanta ishobora kwigiza nkana cyane ko ibizi neza ko Manchester United ikeneye umwata bikomeye ngo ndetse bagomba guhera kuri miliyoni £60 kuzamura.

Rasmus Højlund wifuzwa na Manchester United

Andi makuru ariko, avuga ko ikipe ya Manchester United yaba yiteguye gutanga abakinnyi batatu ngo ikunde ibone Højlund. N’ubwo abo bakinnyi batatangajwe gusa bikekwa ko harimo umukinnyi wo mu kibuga hagati wavuye mu ikipe y’Ajax Amsterdam Donny van de Beek wagowe cyane n’imvune ndetse ngo kugira ngo iyi kipe ibone amafaranga ahagije ngo yiteguye no kugurisha umuzamu w’umwongereza wifuzwa na Nottingham Forest waruyirimo nk’intizanyo Dean Henderson kuri miliyoni £20.

Donny Van de Beek ushobora gutangwa mu ngurane na rutahizamu

Mu mwaka ushize w’imikino Rasmus Højlund yakinnye imikino 38, atsinda ibitego 16, atanga imipira ivamo ibitego 2 mu marushanwa yose. Si ikipe ya Manchester United yifuza uyu musore gusa kuko n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani nazo zirarekereje.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img