Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Nyakanga 2023, ni bwo abakinnyi n’abatoza bari basanganywe n’ikipe bageze ku kibuga cyo mu Nzove ‘Skol Stadium’ bakorana imyitozo yoroheje yiganjemo kongerera imbaraga abakinnyi.
Abatoza bashya ba Rayon Sports bayobowe n’Umukuru, Yameni Zelfani n’ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga, Lebitsa Ayabonga, baganirije abakinnyi mu myitozo yabereye mu Nzove, bababwira ibyo babifuzaho ngo bagere ku ntego zabo.
Imyitozo iri kugana ku musozo, abatoza babiri barimo Umukuru w’Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani n’Ushinzwe kongerera Imbaraga Abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa ’Smash’, bageze mu Nzove.
Nyuma yo kuhagera, Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude, wakoresheje iyi myitozo yakoresheje indi mike atanga umwanya kuri Yameni Zelfani, waganirije abakinnyi mbere yo gutangira akazi.
Mu byo yibanzeho mu kiganiro yahaye abakinnyi ni ukurushaho gukorana hagati y’impande zombi ndetse bakagerageza amahirwe babona bakayabyaza umusaruro.
Ati “Dufite inzozi n’amahirwe yo kurenga aho turi kandi birashoboka. Nk’abakinnyi b’Abanyafurika, bisaba imbaraga nyinshi ngo intego zigerweho. Nta rindi banga ni ukwigirira icyizere no gukora cyane.”
“Gukinira Ikipe ya Rayon Sports ni amahirwe kandi by’akarusho ninkugirira icyizere ukajya mu kibuga, ako kanya uzagakoreshe.
Wizere abakinnyi bagenzi bawe ndetse n’abandi bayobozi b’ikipe. Tuzatsinda kandi dutware ibikombe byo mu gihugu no mu marushanwa mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko muri kamere ye adakunda “umuntu ugira amagambo kuruta ibikorwa. Njye ndeba cyane ukorana imbaraga cyane kuruta kubivuga.
Umutoza Kandi yageneye nabafana ubutumwa
Yagize ati “Narebye urukundo abafana bagaragaza mu mashusho y’ikipe nabonye. Ndabizi neza ko abakunzi ba Rayon Sports ari inkingi za mwamba ifite, mbafata nk’umukinnyi wa mbere aho kuba uwa 12. Ndizera ko dufatanyije tuzageza Rayon Sports kure cyane muri Afurika.
Umutoza mukuru nabagenzibe biteganyijweko bahitabakomeza akazi.