spot_img

Ntawamusimbura! Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru.

 

Biragoye ko umuntu wakurikiye umupira w’amaguru mu myaka 20 ishize yaba atazi izina Bakame wabaye umuzamu w’ubukombe yaba hano mu Rwanda ndetse no kuruhando muzamahanga.

Kuri ubu umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru

Nyuma y’imyaka isaga 20 ari umunyezamu w’umupira w’amaguru, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru.
Akaba agiye kwerekeza mukazi ko gutoza.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bakame yatangaje ko igihe kigeze ngo asezere umupira w’amaguru, aho ubu yamaze kugirwa umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Bugesera FC.

Bakame wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yaranayikiniye igihe kirekire.
Ndayishimiye Eric Bakame yakiniye amakipe arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya, Police FC ndetse na Bugesera

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img