spot_img

BASKETBALL: U RWANDA RWEGUKANYE UMWANYA WA GATATU MU MIKINO NYAFURIKA

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga nibwo hasozwaga irushanwa nyafurika mu mukino wa basketball FIBA AfroCAN rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika gusa bigakinisha abakinnyi bakina ku mugabane w’Afurika, iri rushanwa rikaba ryaberega mu murwa mukuru w’Angola Luanda muri Pavilhao Multiusos de Luanda. U Rwanda rwari mu itsinda C rwatangiye rutitwara neza aho rwatsinzwe imikino yose yo mu matsinda n’ikipe y’igihugu ya Tunisia na Morocco.

Captain NDAYISABA NDIZEYE Dieudonne (Gaston) umwe mu bitwaye neza muri iyi mikino

Nyuma yo kuba abanyuma mu itsinda, u Rwanda byarusabye gukina umukino wa kamarampaka n’ikipe ya Mozambique yari yabaye iya 2 mu itsinda D ngo rubone itike ya 1/4 ndetse u Rwanda rubyitwaramo neza rurayitsinda. Muri 1/4 u Rwanda rwahuye n’ikipe y’igihugu y’Angola yari yakiriye irushanwa gusa nayo u Rwanda rubasha kuyihigika rujya muri 1/2 k’irangiza. Muri 1/2 k’irangiza u Rwanda rwahuye na CĂ´te d’Ivoire, biza kutagenda neza kuko rwatsinzwe kuri uyu mukino.

NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA Jean Jacques Wilson

Uyu munsi rwagombaga guhatanira umwanya wa gatatu n’ikipe ya DR Congo yatsinzwe na Morocco muri 1/2 ndetse rwaje kubyitwaramo neza rutsinda amanota 82-73 maze rwegukana umudari w’umwanya wa gatatu (bronze). Ni mu gihe ku mukino wanyuma wahuzaga CĂ´te d’Ivoire na Morocco, Morocco yaje kubyitwaramo neza maze itsinda amanota 78-76 itwara igikombe ityo.

Umunyarwanda Kendal Grey umwe mu bitwaye neza muri iri rushanwa

Ikipe ya DR Congo ikaba yabaye iya kane, Tunisia iba iya gatanu, Kenya iba iya gatandatu, Angola iba iya karindwi, Nigeria iba munani, Gabon iba iya cyenda, Mozambique iba iya cumi, Cameroon iba iya cumi na rimwe naho Mali iba iya cumi na kabiri. Iri rushanwa rikaba ryari ryaratangiye gukinwa tariki 8 Nyakanga 2023. Ubwo ryaherukaga muri 2019 ryatwawe na DR Congo ndetse rikaba rizongera kuba nyuma y’imyaka 4. Umunyarwanda akaba na captain w’ikipe y’igihugu NDAYISABA NDIZEYE Dieudonne (Gaston) akaba yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi atatu (3 points) ndetse yaje mu ikipe y’irushanwa.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img