Muri iyi weekend kuva tariki ya 15-16 Nyakanga 2023 i Bujumbura mu Burundi haberaga irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 ikipe y’Amicale des Sportifs de Bujumbura imaze ishinzwe. Ni irushanwa ry’itabiriwe n’amakipe 13 y’abagabo harimo amakipe 5 yo mu Rwanda, imwe yo mu Bugande n’7 zo mu Burundi. Amakipe yaragabanyije mu byiciro 2; ikiciro cya mbere(division 1) n’ikiciro cy’abakanyujijeho (amateurs). Mu kiciro cya mbere harimo amakipe nka Rukinzo VC (Burundi), Amicale des Sportifs de Bujumbura (Burundi) ari nayo yateguye irushanwa, Gacosmos (Burundi), BVC (Burundi), BUN (Burundi), Muzinga VC (Burundi), APR VC (Rwanda), KVC (Rwanda), Police VC (Rwanda) na KAVC (Uganda) naho mu bakanyujijeho harimo amakipe 3 ariyo ASEVIF (Rwanda), Tout Ă‚ge (Rwanda) na Les Aigles (Burundi).
Imikino yatangiye ku munsi w’ejo wo ku wa gatandatu bakina mu matsinda, mu gihe uyu munsi hakinwe 1/2 na final. Mu kiciro cya mbere muri 1/2 k’irangiza ikipe ya Rukinzo VC yakuyemo Police VC ku maseti 3-1, mu gihe APR VC yakuyemo Amicale des Sportifs de Bujumbura yateguye irushanwa iyitsinze amaseti 3-1, ku mukino wanyuma hahuriye APR VC yo mu Rwanda na Rukinzo VC y’i Burundi. Ni umukino waruryoheye ijisho waje kurangira ikipe ya APR VC yitwaye neza itsinda ku iseti ya kamarampaka n’uko igikombe gitaha i Rwanda, kiba igikombe cya 2 APR VC itwaye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutwara icyo kwibohora (Liberation Cup).
Mu kiciro cy’abakanyujijeho (amateurs) ho amakipe yarazengurukanye maze birangira ASEVIF na Tout Ă‚ge zombi zo mu Rwanda zihuriye ku mukino wanyuma, ni umukino woroheye ASEVIF cyane kuko yatsinze amaseti 3-0 maze n’ubundi igikombe nacyo gitaha i Rwanda mu karere ka Huye. ASEVIF bisobanuye Association des Anciens Seminariste de Virgo Fidelis, aho ari ikipe ikinamo abize muri petit Seminaire Virgo Fidelis bakunze kwita iseminari nto ya Karubanda, uru rugo nk’uko abahize babivuga runategura irushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura iri no mu marushanwa akomeye hano mu Rwanda mu mukino wa volleyball.
Byari ibirori ku banyarwanda kuva i Bujumbura ndetse batagarutse imbokoboko ahubwo ibikombe byombi byahatanirwaga babyegukanye. Nk’uko abahanzi ba banyarwanda bari gukorera ibitaramo mbaturamugabo i Bujumbura n’amakipe ya volleyball yahacanye umucyo