“Wiz Khalifa” yatangaje amakuru yo kwifashisha Amapiano ashyira hanze indirimbo yabitangaje mukiganiro yagiranaga n’abakunzi be ku rubuga rwa “Instagram” ubwo yari (live)
Mu minsi mike ishize nabwo yaherukaga kugaragara arimo yumva indirimbo Zula Zula ya “Khanyica Jaceni” uri mu bahagaze neza mu njyana ya “Amapiano” ikomeje gufata indi ntera mu ruhando rw’umuziki.
Ni ibintu byakiriwe neza na bamwe mu bafana b’iyi njyana bamugira inama yo kwifashisha bamwe mu bahanzi bahagaze neza muri iyi njyana barimo Kabza De Small nabandi
“Amapino” ikaba ari injya yadutse mu myaka yaza bibiri na cumi na muri Afurika y’Epfo , ikaba ari uruhurirane rw’injyana zindi z’umuziki zimenyewe zirimo nka “deep house”, “jazz” na “lounge” iyijyana ikaba isigaye ifatwa nkicyimenyetso cy’Africa
Kuba “Wiz Khalifa” yafata umwanzuro agashyira hanze indirimbo ikoze muri iyi njyana byaba ari intambwe ikomeye ayiteje dore ko na we atari umuhanzi woroshye aho ku myaka ye 35 amaze irenga 18 atangiye by’umwuga w’umuziki.
Imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zabaye ikimenyabose ninka , “we Dem Boyz” , “promise”na “See You Again”aho yumviswe ikanarebwa naza Miliyari zitagira ingano kugera n’ubu ikiza imbere .
“Wiz Khalifa” yatangaje ko mu mwaka wa 2024 azashyira hanze indirimbo iri mu njyana ya Amapiano.