Ni irushanwa nyafurika muri basketball FIBA AfroCAN rikomeje kubera muri Angola mu murwa mukuru Luanda. U Rwanda nyuma yo gukuramo Angola yakiriye irushanwa, kuri uyu munsi rwagombaga guhura n’ikipe ya Côte d’Ivoire muri 1/2 k’irangiza, byaje kutagenda neza kuko byarangiye rutsinzwe amanota 74-71.
U Rwanda ntawaveba kuba rugarukiye 1/2 kuko rwari rwatangiye nabi mu matsinda. Undi mukino wa 1/2 k’irangiza wahuzaga DR Congo na Morocco, warangiye Morocco yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda itsinze amanota 76-69, bivuze ko umukino wanyuma uzahuza Morocco na Côte d’Ivoire ni mu gihe u Rwanda ruzahura na DR Congo inakinamo Pitchu Manga usanzwe ukinira REG BBC ya hano mu Rwanda bahatanira umwanya wa gatatu, iyi mikino yombi itegerejwe kuba ku cyumweru tariki ya 16, Nyakanga.
Amakipe yaviriyemo 1/4 nayo akomeje imikino yo gushaka umwanya mwiza, kuri uyu munsi Kenya irimo Wamukotah Bush ukina muri APR BBC yatsinze Nigeria, mu gihe Angola yatsinzwe na Tunisia. Ubwo ejo ku wa gatandatu Nigeria na Angola bazahura bahatanira umwanya 7 & 8 naho Kenya ihure na Tunisia bahatanira umwanya wa 6 & 7.