spot_img

Shakira yongeye kumwenyurira umugabo nyuma ya pique

Bivugwa ko “Hamilton” na “Shakira” bakundana nyuma yo gufotorwa basangira hamwe kugeza mu rukerera rwo ku wa mbere, tariki ya 10 Nyakanga.

“Hamilton” yari amaze kubona umwanya wa gatatu muri “Grand Prix” yo mu Bwongereza, podium ya 14 y’umwuga we mu isiganwa ry’iwabo rya “Formula 1” kandi bigaragara ko yizihije mu buryo bwihariye arikumwe n’icyamamare cyo muri “Colombia” “Shakira”, bivugwa ko yaje kureba irushanwa ryabereye “i Silverstone.

“Shakira” watandukanye n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wa “Barcelona”, ​​”Gerard Pique” umwaka ushize

Bigaragara ko yagiye aba hafi ya “Hamilton”. “Shakira” yinjiye mu ndege kugira ngo arebe “Hamilton” ku murongo wa “Northamptonshire” ku cyumweru, mbere yuko yerekeza i London kwishimira ibirori bye bya podium.

Aba bombi bitabiriye ibirori bisanzwe by’ibyamamare Tape London kandi barara hanze kugeza mugitondo gikurikira. Babonywe nabandi benshi bicaye hamwe kumeza ya VIP baganira,bishimye banaseka.

Ntabwo ari ubwambere aba bombi bagaragaye hamwe, Shakira asigaye amara igihe muri Espagne na Miami Grand Prix.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img