spot_img

IMIKINO: AMAVUBI MU ITSINDA BIGOYE KO RWAVAMO

Kuri uyu munsi wa 13 Nyakanga 2023 muri Côte d’Ivoire mu murwa mukuru Abidjan hateraniye inama ya 45 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF. Iyi nama yavugiwemo byinshi bitandukanye harimo ubukungu, igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 24 ndetse hanatorewemo amatsinda y’uko amakipe yo muri Afurika azakina ashaka itike yo kujya mu gikombe k’isi cya 2026. Muri iyi nkuru turavuga uko tombora y’amatsinda yagenze.

Uhereye ibumoso: Giovanni Infantino, Dr Patrice Motsepe na Mr. Véron Mosengo-Omba

Ni inama yitabiriwe n’abarimo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA Giovanni Infantino na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF Dr Patrice Motsepe, ni mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rihagarariwe na perezida MUNYANTWALI Alphonse, Visi perezida wambere HABYARIMANA Matiku Marcel n’umunyamategeko KARANGWA Jules.

Uhereye ibumoso: KARANGWA Jules, MUNYANTWALI Alphonse na MATIKU Marcel bahagarariye FERWAFA

Tombola yakozwe ku makipe y’ibihugu 54, hakorwa amatsinda 9, buri tsinda ririmo amakipe 6, biteganyijwe ko imikono izatangira mu Gushyingo.

Rutahizamu wakanyujije ukomoka muri Ghana Asamoah Gyan umwe mu bakoresheje tombora

Ikipe ibaye iyambere mu itsinda izaba ibonye itike, mu gihe izabaye iza kabiri mu matsinda 6 bazarebamo 4 zatsinzwe neza (best runner-up/ best looser) zikine imikino ya kamarampaka hagati yazo, hanyuma ibaye iyambere muri zo yongere ikine imikino ya kamarampaka yanyuma gusa noneho ikina n’ikipe zavuye ku yindi migabane.

Uko tombora y’amatsinda yagenze muri rusange

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikaba yisanze mu itsinda rya 4 aho irikumwe na Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe na Lesotho. Ni itsinda ridakanganye cyane gusa nanone uwarenga akavuga ko Amavubi yabona itike y’igikombe k’isi we yahabwa urw’amenyo n’ubwo byose bishoboka.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img