spot_img

BASKETBALL: U RWANDA RUKUBITIYE UMUGABO IWE

Kuri uyu munsi wo ku wa kane tariki ya 13 Nyakanga, hakomezaga imikino nyafurika ya FIBA AfroCAN mu mukino wa basketball iri kubera muri Angola mu murwa mukuru Luanda muri Pavilhao Multiusos Arena. Bakinaga imikino ya 1/4 aho u Rwanda rwagombaga guhura n’ikipe yakiriye irushanwa ya Angola. Nyuma yo kuba abanyuma mu itsinda C u Rwanda rwakinnye umukino wa kamarampaka n’ikipe ya Mozambique rubasha kubona itike ya 1/4 aho rwagombaga guhura n’Angola nayo rwitwaye neza ruyigarikira iwayo rwerekeza muri 1/2 k’irangiza.

NSHOBOZWA witwaye neza mu kibuga

Ni umukino watangiye ku isaha ya 19:00 za hano i Kigali. Umukino wabanje kugorana ku mpande zombi aho amakipe yombi yakubanaga gusa ntibyakuyeho ko u Rwanda rwarangije igice cyambere ruyoboye n’amanota 38-32. Mu gice cya kabiri naho byakomeje gukomera kuko amakipe yagendanaga cyane mu manota, nyamara mu minota ibiri yanyuma y’umukino niho u Rwanda rwakoreye itandukaniro rigaragara rubasha gutsinda umukino ku manota 73-63. Uwitwaye neza mu banyarwanda ni NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira APR BBC watsinze amanota 22, akora rebounds 9, yiba umupira (steal) inshuro 6 gusa n’abandi bakinnyi bitwaye neza muri rusange.

Captain NDIZEYE Dieudonne

Imikino ya 1/2 kirangiza ikazakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nyakanga aho u Rwanda ruzahura na Cote d’Ivoire yabashije gusezerera Tunisia, naho DR Congo yasezereye Nigeria izahura na Morocco yasezereye Kenya. Amakipe yasezerewe yo azakinira umwanya wa 5-8, ubwo ni Kenya izahura na Nigeria, Angola ihure na Tunisia, iyi mikino nayo ikazakinwa ku wa gatanu.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img