Ni umukino wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya Olympic izaba umwaka utaha wa 2024 ikabera i Paris. U Rwanda rw’abari n’abategarugori batarengeje imyaka 23 rwisanze rugomba gukina n’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori y’Ubugande. Umukino ubanza wagombaga kubera mu Bugande gusa kuko nta sitade zemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF bafite, basabye ko bakwakirira mu Rwanda, ni muri ubwo buryo imikino yombi; umukino ubanza n’uwo kwishyura yose izabera mu Rwanda.
Umukino ubanza ni Uganda yari yakiriye aho wabereye kuri Kigali Pele stadium. Umukino watangiye saa 16:00 z’umugoroba. Umutoza w’Ubugande Ayub Khalifa Kiyingi yabanje mu kibuga umuzamu Ruth Aturo ari nawe captain, Samalie Nakacwa, Sumaya Komuntale, Aisha Nantongo, Shadia Nankya, Joan Nabirye, Hasifa Nassunah, Shakira Nyinagahirwa, Sandra Nabweteme, Fauzia Najjemba na Magret Kunihira naho ku ruhande rw’u Rwanda umutoza NYINAWUMUNTU Marie Grace yabanje mu kibuga umuzamu NDAKIMANA Angeline, MUKANTAGANIRA Joselyne, UZAYISENGA Lydia, UWASE Andersene, MUKAHIRWA Providence, NIBAGWIRE Sifa Gloria, MUKESHIMANA Dorothe, UMWALI Uwase, KAYITESI Alodie, IMANIZABAYO Florence na NIBAGWIRE Liberathe.
Umukino watangiye u Rwanda rufungura amazamu ku munota wa 33, ni igitego cyatsinzwe na MUKAHIRWA Providence, mbere y’uko bajya kuruhuka Shakira Nyinagahirwa yishyura igitego Uganda yari yatsinzwe maze igice cyambere kirangira ari 1-1. Hasifa Nassunah w’umugande yateretse ugitego cya 2 kuri penaliti ku munota wa 54 gusa NIBAGWIRE Liberathe yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 66 maze biba ibitego 2-2. Fazila Ikwaput yaje kubona igitego cya 3 ku ruhande rw’Ubugande gusa cyaje kwishyurwa neza na USANASE Zawadi ku munota wa 86 ndetse umukino urangira ari ibitego 3-3. Nyuma y’umukino, umutoza w’u Rwanda NYINAWUMUNTU yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bakinne ndetse ahamya ko afite ikizere cyo gukuramo Uganda.
Nyuma yo kunganya ibitego 3-3 u Rwanda nirwo rufite amahirwe menshi yo gukomeza kuko rwatsindiye ibitego 3 hanze kandi muri Africa uwaboneye igitego yasuye ahabwa amahirwe menshi. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2023, ubere kuri Kigali Pele Stadium. Uzakomeza hagati y’u Rwanda na Uganda azahura na Cameroon.