spot_img

Kylian Mbappe byamukomeranye, Paris Saint Germain ntishaka kumurekura Kandi ntishaka no kumukinisha.

Kylian Mbappe nyuma yo kubwira ikipe ya Paris Saint Germain ko atazongera amasezerano bigatera umwuka mubi hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe yarangiye no gufatirwa ibihano bikomeye.

Ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bwa fatiye umwanzuro rutahizamu wayo Kylian Mbappe wo kutajyana nawe mu Buyapani, mumikino itegura Shampiyona.

Uyu mukinnyi ukomeye cyane w’imyaka 24 akomeje kurebana ay’ingwe n’ikipe ye ya Paris Saint-Germain. Mu mwaka ushize nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 gusa bemeranya ko no muri iyi mpeshyi azasinya andi masezerano y’umwaka 1 ubwo azamugeza muri 2025.

Kylian Mbappe yaje kwisubiraho yandikira ibaruwa Paris Saint-Germain ayibwira ko atazongera amasezerano ahubwo ashaka gukina uyu mwaka w’imikino usigaye,ubwo bivuze ko yazagendera ubuntu kandi ibi nibyo abayobozi b’iyi kipe badashaka kuko baba bahombye, ibi bikaba byarashyize kugitutu ikipe ye ishaka uko yamugurisha ariko nanubu bikaba bitarasobanuka ibyo kumugurisha, doreko na Mbappe ubwe ntagahunda afite yo kuguma muri PSG.

Umuyobozi wa PSG ubwo aheruka gukorana ikiganiro n’itangazamakuru berekana umutoza mushya ,Luis Enrique yavuze ko Kylian Mbappe agomba kwongera amasezerano cyangwa akagurishwa muri iyi mpeshyi ndetse anavuga ko ahawe ibyumweru 2 akaba yafashe umwanzuro  akabamenyesha niba ayongera cyangwa atayongera.

Kylian Mbappe we akaba yaramaze gufata umwanzuro wo kutongera amasezerano akaba ari nayo mpamvu yatumye atazajyana n’ikipe ye kuko atakiri mumishinga yayo.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa afatiwe uyu mwanzuro wo kutajyana n’ikipe nyuma y’iminsi mike hagiye hanze ikiganiro cy’uyu mukinnyi avuga ko gukina muri Paris Saint-Germain ntacyo byamufasha bitewe nuko ari ikipe y’amacakubiri.

Kugeza ubu Kylian Mbappe aracyakomeje ibiruhuko gusa biteganyijwe ko tariki 17 aribwo azasanga abandi bakinnyi mu myitozo nubwo kujyana n’ikipe mu Buyapani  byo bitarimo.

Kurubu hari amakipe menshi yagiye amwifuza harimo nka Real Madrid, Arsenal nizindi ariko akaba nta kipe nimwe yari yamusinyisha.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img