Umuraperi Niyonkuru Youssouf Akibalu “Kirikou Akili” umwe mu bagezweho muri muzika i Burundi no hanze yabwo, yatunguranye atangaza ko ari umwe mu banyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
Umu raperi “Kirikou Akili” ukunzwe bikomeye mugihugu cy’uburundi ndetse nohanze yaho nko murwanda Aho yakoranye indirimbo nabahanzi nyarwanda izirimo nka yarampaye yakoranye na kivumbi king yabaye indirimbo yaciye ibinu mubihugu byombi ( Rwanda,Burundi)
Bamwe mu bakunzi ba Kirikou Akili bagaragaje impungenge z’uko azitwara mubizamini bya leta, kuko babona atarabonye umwanya uhagije wo kwiga no gusubiramo amasomo
Ni ibizamini byatangiye ku wa 11 Nyakanga 2023, byitabiriwe n’abanyeshuri 50,950 bizakorerwa mu bigo 106 mugihugu cy’ uburundi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, yanditse agira ati : “Ku munsi w’ejo ndi umwe mu bazakora ikizamini cya leta, ndashaka kwifuriza Amahirwe Masa abanyeshuri bagenzi banjye bose.