Mugihugu cya Zambia ababyeyi barwaniye mucyumba aho hafi yaho umwana yararyamye baramugwira ahita ahasiga ubuzima.
Nkuko byatangajwe na Televiziyo ya Diamond Tv yo muri Zambia, urupfu rwāuwo mwana rwabereye ahitwa, i Reuben mu Karere ka Shiwangandu mu Ntara ya Muchinga mu gihugu cya Zambia.
Abo babyeyi buwo nyakwigendera babyutse mu ma saa moya za mu gitondo barwana, nyuma bagwira uwo mwana wari uryamye ku gitanda ahita yiba Imana.
Nyuma yo kubona ko umwana wabo apfuye, bahise babibwira umuturanyi wabo, uwo muturanyi nawe ahita abatanga kuri Polisi itangira kubakurikirana.
Abo babyeyi, biyiciye umwana, umugabo yitwa Shadrick Chanda wāimyaka 50 yāamavuko, naho umugore we akitwa Rebecca Mbikiloni wāimyaka 45 yāamavuko.
Abo babyeyi bombi bahise bava murugo barahunga.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Muchinga, Kaunda Mubanga yatangaje ko kugeza ubu, Polisi irimo gushakisha abo babyeyi.
Umurambo wuwo mwana w’uruhinja wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.